RFL
Kigali

U Bufaransa: Minisitiri ushinzwe itumanaho yeruye ko ari umutinganyi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/05/2018 13:08
0


Mounir Mahjoubi, Minisitiri ushinzwe iby’itumanaho n’ikoranabuhanga mu Bufaransa yeruye,yemeza ko ari umutinganyi ndetse anagaragaza agahinda yahuye nako kuva mu buto bwe kugeza ku myaka 34 afite ubu.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Mounir Mahjoubi ushinzwe itumanaho yatangaje ko igihe cyari kigeze ko we nk’ijwi rigera kure akagaragaza agahinda abatinganyi bahura nako. Ku rukuta rwe rwa twitter yanditse amagambo agira ati:

Kwangwa kuko uri umutinganyi ni indwara imunga sosiyete, ikangiza amashuri, ikaroga imiryango n’inshuti watakaje, igahora yangiza ibitekerezo by’abaryamana bahuje igitsina, rimwe na rimwe idutegeka kwisanisha, tukabeshya kugira ngo twirinde urwango muri sosiyete,tubashe kubaho.

Aganira n’itangazamakuru ryamubajije niba aticuza kuba atangaje ku mugaragaro imiterere ye, Minisitiri Mounir Mahjoubi yatangaje ko abikoze kuko yifuza ko isi yamenya akababaro abatinganyi bahura nako kuva bakiri bato, hagacibwa ibikorwa bibaheza aho bari hose ku isi. Yagize ati “Niba ari byo bishyobora guhosha ihohoterwa n’urwango dufitiwe nzahora mbigaragaza”.

 minisitiri

 

Amwe mu magambo Minisitiri Mounir Mahjoubi yatangaje anyuze ku rubuga rwa twitter

Mounir Mahjoubi ni umwe mu banyapolitiki bakomeye mu ishyaka rya Perezida Emmanuel Macro, akaba ari n’umwe mu baminisitiri bato muri Guverinoma y’u Bufaransa. Minisitiri Mounir Mahjoubi atangaje ibi nyuma y’imyaka 5 itegeko rigenga u Bufaransa rihaye uburenganzira ababana bahuje ibitsina gusezerana bakabana nk’abashakanye byemewe n’amategeko.

Source:AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND