RFL
Kigali

U Budage bwasubije imibiri y’abasangwabutaka bo muri Namibia bwakoreye Jenoside mu myaka irenga 100 ishize

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/08/2018 13:54
0


Mu myaka irenga 100 ishize, abadage bakoreye jenoside abasangwabutaka bo muri Namibia bari bagerageje kwirwanaho banga ko ubutaka bwabo bunyagwa. Kuri ubu Ubudage bwasubije imwe mu mibiri y’abaguye muri iyo jenoside bari barajyanwe gukorerwaho ubushakashatsi.



Mu gihe cy’ubukoloni ubwoko bwitwa Herero na Nama bwo muri Namibia bwakorewe jenoside n’abazungu bashakaga kwigarurira ubutaka bwabo, abagerageje kubirwanya bakicwa abandi bagakumirwa ku butaka bwo guturaho bakazagwa mu butayu. Imibiri ya bamwe muri abo yoherejwe mu budage mu rwego rwo gukora ubushakashatsi bwari bugamije guhamya ko abazungu ari bwo bwoko buruta ubundi (White supremacy). Ubu bushakashatsi kandi bwari bwajyanwemo imibiri y’abandi bantu bo mu bihugu bya Afurika nka Cameroon, Tanzania, Togo ndetse n’u Rwanda, ibi bihugu byose bikaba byaragiye bikolonizwa n’abadage.

Mu Kwakira 1904, uwari ukuriye igisirikare cyitwaga German South West Africa witwaga Lothar von Trotha yatanze itegeko ryo kwica abaturage bo mu bwoko bwa Herero na Nama, gusa babanje kubohereza bose mu butayu hanyuma ugerageje kugaruka mu butaka bwe agahita yicwa cyangwa bakabakusanyiriza ahantu bakabatera imyuka ihumanya ikabahitana. N’ubwo nta mibare izwi y’abantu baguye muri iyi jenoside, bivugwa ko haguye abarenga 100,000, bihwanye na 75% by’abantu bo mu bwoko bwa Herero na Nama bariho muri icyo gihe.

German Leaders In Namibia

Abasirikare b'abadage bayobowe na Lothar von Trotha (Uhagaze munsi y'idarapo) mu gihe bakoraga Jenoside muri Namibia, iyi ifatwa nka Jenoside ya mbere mu kinyejana cya 20 n'ubwo Ubudage buhakana ko iyi yari Jenoside ndetse bukaba bwaranangiye gusaba imbabazi

Bivugwa ko mu budage hari imibiri ibarirwa muri magana  y’abanyanamibiya, ibiganiro byatangiye muri 2016 hagati ya Namibia n’Ubudage bigamije gusaba imbabazi ku ruhande rw’ubudage gusa ikiri kwigwaho kikaba ari uburyo byazakorwamo ndetse no kwemeza iyi Jenoside ku buryo abayiguyemo bajya bahabwa icyubahiro mu buryo buboneye.

Herero Survivors

Abarokotse Jenoside yakorewe aba Herero nyuma yo kuva mu butayu bwa Omaheke muri 1907

Benshi mu basigaye bo muri ubwo bwoko bwa Herero na Nama ntibishimiye na mba kuba Ubudage butari bwatera intambwe yo gusaba imbabazi, gusa Ubudage bwo buvuga ko bwashoye miliyoni nyinshi z’amadolari mu guteza imbere iki gihugu n’abasigaye nyuma y’ayo mahano ya Jenoside. Iyi si inshuro ya mbere Ubudage busubije imibiri Namibia gusa kuri iyi nshuro benshi batekerezaga ko ari umwanya mwiza wo kwiyunga n’ubwo ibi byose bidashimisha abasigaye bo muri Herero na Nama bavuga ko ibi biganiro byose biba bo batabigiramo uruhare. Iyi mibiri Namibia yayihawe kuri uyu wa 3 tariki 29/08/2018, izaba ijyanwe mu nzu ndangamurage mu gihe hatekerezwa ku buryo bwo kuyishyingura mu cyubahiro.

SRC: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND