RFL
Kigali

UBUCUTI: Uko wagakwiye kubana n’inshuti zawe niba uri umusore

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/02/2017 17:10
1


Mu buzima habaho amategeko tugenderaho atari uko yanditse ahantu ahubwo ari ukugirango adufashe kubaho neza cyangwa tubane neza na bagenzi bacu. Ku basore rero nabo hari amategeko abenshi bagenderaho akabafasha kubana n’inshuti zabo neza ndetse no kugumana inshuti mwizerana igihe kirekire.



Aya mategeko niyo atume abasore b’inshuti bitana abavandimwe kubera ko ubucuti bwabo buba bwaramaze gushing imizi. Niba uri umusore ushobora gusoma ibyo tugiye kuvuga bishobora kugufasha kumenya uburyo wateza imbere imibanire n’inshuti zawe.

1. Kirazira kubwira umukobwa ukundana n’inshuti yawe gahunda ze n’aho ajya hose

Niba umusore w’inshuti yawe afite umukunzi mukaba muziranye, irinde kumubwira gahunda zose uwo musore aba arimo, aho ajya, ibyo apanga, ibyo akorana n’inshuti ze n’ibindi nk’ibyo, kuko ibyo baba bagomba kubibwirana hagati yabo, niba atabimwibwiriye, wowe wibivuga. Uretse igihe byihutirwa cyane nta mahitamo ufite, ubundi ntuba ugomba gutangaza bene ayo makuru kuko ushobora gusanga wasenyeye mugenzi wawe mu buryo utazi.

2. Ni ngombwa gufasha inshuti zawe igihe zigukeneye

Ubucuti bukubiyemo ibintu byinshi, kugoboka inshuti yawe igihe igukeneye nibyo bya mbere bishobora gutuma zikubonamo inshuti nziza ndetse nazo ikindi gihe wazazikenera zikahakubera.

3. Kubaha umuryango n’umukunzi w’inshuti yawe

Umuntu wese aha agaciro umuryango we kabone n’ubwo waba urimo ibintu bitari byiza, undi muntu ni umukunzi, niba ufite inshuti ugomba kubaha umuryango n’umukunzi we kuko kuba wagaragaza kutabishimira bishobora kuzana agatotsi mu bucuti bwanyu cyangwa bikagaragariza iyo nshuti ko utari umuntu wo kwizerwa.

4. niba utiyizeye, witereta mushiki we

Kuba wakundana na mushiki w’umusore w’inshuti yawe nta kibazo kibirimo ariko igihe nta gahunda ihamye umufiteho menya ko uzaba uri kwiteranya n’inshuti yawe ku busa, mu gihe ushobora gushaka undi utari mushiki w’inshuti yawe. Ikindi kizira kikaziririzwa ni ukuba watereta umubyeyi (mama) w’inshuti yawe.

5. wimutera ipfunwe igihe akoze amakosa

Nta muntu kuri iyi si utagira amakosa,  niba inshuti yawe ifite ikosa, ushobora kuyegera mukazabiganira ariko utamweretse ko ibintu byacitse. Buri muntu mu buzima akenera inshuti itamucira urubanza cyangwa ngo ibone ko ibintu byacitse.

6. Mubwize ukuri kose igihe agusabye igitekerezo cyangwa akugishije inama

Inshuti nicyo zimara. Inshuti nyanshuti ivuga ukuri uko ikubona, n’iyo byaba bitari bwakirwe neza cyane ariko birukabaka kurusha kuba wabona ibitagenda ukarenzaho.

7. Ukora uko ushoboye ukamubuza gutereta umuntu udakwiye

Mu mahitamo buri wese agira uko abona ibintu ariko mu rukundo ibintu biba ari ibindi. Inshuti yawe ishobora gushaka gutereta umukobwa udashobotse cyangwa ufite izindi nenge zikomeye ku buryo utakwifuriza inshuti yawe gukundana nawe, ugomba gukora uko ushoboye ukarinda inshuti yawe gutereta abantu ibonye bose.

8. Kuba umunyamabanga n’umwizerwa

Niba ufite inshuti uba ugomba gukora uko ushoboye abandi bantu ntibamenye intege nke ze, uretse wowe gusa. Ntugomba kandi kumukoza isoni igihe hari abakobwa.

9. Kumuba hafi igihe yasinze

Niba inshuti yawe inyweye inzoga nyinshi igasinda, ntugomba kuyisiga aho yasindiye, ntugomba kurakazwa n’ibyo akora yasinze kandi ntugomba gutuma ahamagara umukobwa bakundana cyangwa ngo amwandikire ubutumwa yasinze kuko ibyo yavuga yasinze bishobora gutuma yisenyera.

10. Kirazira kugirira irari ku mukobwa bakundana

Ibi ni ikizira ku bantu b’inshuti, niba afite umukunzi kuba wagerageza kumugirira irari cyangwa ukifuza kugira ibindi wagirana nawe bidakwiye. Ikiba gikwiye ahubwo ni ukurinda uwo mukobwa ngo hato abandi basore batamutwara cyangwa bakamusagarira. Igihe afite umukobwa batandukanye, si byiza nabyo guhita ukundana nawe mutabanje kubiganira hagati yanyu nk’inshuti. Icya ngombwa muri ibyo byose ni ugusigasira ubucuti bwanyu kuko abakobwa baraza bakagenda hakaza abandi ariko kubona inshuti mwizerana igihe kirekire byo ntibyoroshye.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byumvuhore 7 years ago
    Ibyo nukuri kbs





Inyarwanda BACKGROUND