RFL
Kigali

UBUCUTI: Dore uburyo 9 ushobora kuba inshuti nyakuri

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/08/2017 18:01
0


Ubucuti buba bwiza cyane iyo ari uburi hagati y’abantu b’abanyakuri kandi babyiyumvamo koko. Nta muntu utifuza kugira inshuti z’ukuri, ni kenshi tubona abantu bahemukirwa n’abitwaga inshuti zabo, ndetse ni kenshi tubona abagera ku bintu bikomeye mu buzima babikesha kugira inshuti nziza.



Mu buzima bw’abantu batandukanye, uba uri mu nshuti nziza cyangwa mbi, nta hagati na hagati. Aho ujya rero haterwa n’uburyo ubana n’abantu. Dore ibintu 9 bikugira inshuti nziza:

1. Uba uhari mu bihe byiza no mu bihe bibi

Inshuti nziza irangwa no kuboneka yaba mu byiza no mu bibi, cya gihe abantu bose bashobora gucika intege mu gihe umuntu ari mu kibazo, wowe iyo ugize kwihangana ukaba uhari, bituma uwo muntu agufata nk’inshuti ye y’inkoramutima.

2. Kudahindagurika

Kuba uri umuntu ugumye hamwe kandi utagira guhindagurika biri muri bimwe mu bituma abantu bakugirira icyizere. Abantu bashobora kuba inshuti nawe ariko babona uri umuntu wikoza hirya no hino, uharara ibintu bimwe na bimwe ejo ukaba wabihaze, bigatuma bibwira ko no mu bucuti ushobora guhindagurika.

3. Gutega amatwi inshuti zawe

Ubucuti ahanini bushingira ku bihuza abantu ndetse n’ibyo baganira. Niba inshuti igukeneye kandi ishaka ko uyitega amatwi ntikubone ariko wowe igihe ukeneye ugutega amatwi ukayisanga uyigaragariza ko uyikeneye cyane, bituma ikubonamo kwikunda.

4. Kuba umunyakuri

Nta muntu wifuza kubeshywa, niyo mpamvu mu bicuti kubwizanya ukuri nabyo ari ngombwa cyane iyo inshuti imenye ko uyibeshya, icika intege kandi uba uyihaye impamvu yo kutazongera kukwizera.

5.  Kuba indahemuka

Kuba indahemuka harimo kutamena amabanga, kudakora ibyaribyo byose byababaza inshuti yawe mu buryo buremereye ku buryo yakuvanamo umutima.

6. Kugirana inama no gushyigikarana

Kuba inshuti si ukuvugana gusa no kugendana, ahubwo harimo no kugarura mugenzi wawe igihe agiye mu nzira idakwiye, kumugira inama z’ubuzima ndetse no kumushyigikira igihe afite igitekerezo ruanak cyangwa akeneye ubufasha runaka.

7. Kudahindurwa n’ibihe, ubukire n’ubukene

Hari abantu baba ari inshuti nziza ariko umwe yahindura imibereho, agakira cyangwa agakena, ubucuti bugahita burangirira aho. Ni byiza rero kuguma hamwe n’ubwo ibihe byahinduka ntuhindukane nabyo, bituma ugumana inshuti zawe.

8. Kutabika inzika

Nibyo koko nta zibana zidakomanya amahembe, kubika inzika z’ibyahise bishobora kukumaraho inshuti mu gihe ibyo mwapfuye bidafite agaciro karuta ubucuti mwari mufitanye.

9. Ishyari n’urwango

Mu bucuti, ni byiza kwirinda kugirira mugenzi wawe ishyari, igihe yageze ku kintu wowe utari wageraho, ni byiza kubyishimira ndetse no gukomeza kumwereka ko muri kumwe, kuba wababazwa n’uko inshuti yawe hari aho igeze wowe utarahagera bigaragaza ko utari inshuti nziza.

Src: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND