Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2014, isosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yashyikirije umunyamahirwe inzu igezweho ifite agaciro ka Miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda, muri poromosiyo (Promotion) yayo yitwa “Ni ikirenga”, uyu akaba abaye umuntu wa kabiri wegukanye inzu nk’iyi.
Uberewe Renatha ni umukobwa w’imyaka 29 y’amavuko ukiri ingaragu ariko wabyaye, akaba asanzwe aba ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali kwa musaza we dore ko ubusanzwe avuka mu Karere ka Kirehe ho mu Ntara y’Uburasirazuba ari naho ababyeyi be baba, akaba ari we wabaye umunyamahirwe wegukanye inzu ya Airtel Rwanda muri gahunda yayo nshya yiswe “Ni ikirenga”, aho batanga inzu buri cyumweru ndetse bakanatanga amafaranga ibihumbi ijana buri munsi, uyu mukobwa akaba yabaye uwa kabiri nyuma y’aho mu Cyumweru gishize nabwo inzu nk’iyi yari yegukanywe n’umugore.
Uberewe Renatha watsindiye inzu ya Airtel
Nk’uko uyu mukobwa yabitangaje, asanzwe ari umukozi mu kabari ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ari naho bamuhamagaye ari, hanyuma akibyumva akaba yabanje kumva ko ari ukubeshya kuko yumvaga nta kintu bashingiraho bamuha inzu, cyane ko yari anamaze igihe gito cyane atangiye gukoresha itumanaho rya Airtel. Nk’uko akomeza abivuga, yajyaga akoresha amafaranga ari hagati ya magana atanu n’igihumbi ku munsi mu guhamagara no gukoresha Internet, gusa ibyo byose akaba atabikoraga agamije gutsinda ahubwo ngo yabikoraga kuko yabonaga Airtel ari yo imuhendukira.
Iyi niyo nzu Renatha yatsindiye
Nyuma yo guhamagarwa akajyanwa mu murenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali ari naho hubatswe inzu yatsindiye, uyu mukobwa yerekanye ibyishimo yatewe n’aya mahirwe yamusekeye, akaba yari aherekejwe na mukuru we ndetse na musaza we usanzwe umucumbikiye, bose bakaba bagaragaje ko bishimye cyane ndetse banasaba abandi bose gukoresha itumanaho rya Airtel.
Uyu ni musaza wa Renatha basanzwe babana ku Kimisagara
Uyu ni mukuru wa Renatha nawe wari wamuherekeje
Abakozi ba Airtel bari bagiye gushyikiriza uyu mukobwa inzu yatsindiye, bakanguriye n’abandi banyarwanda gukoresha itumanaho rya Airtel kuko uretse kuba rihendutse kandi bahabwa serivisi zinoze, bashobora no kubona amahirwe yo gutsindira ibihembo byinshi kandi bishimishije. Aha kandi bakaba basobanuye ko gutsinda bidasaba kuba umuntu akoresha amafaranga menshi ahubwo ari amahirwe ashobora kugera kuri buri wese ukoresha Airtel mu gihe ashyiramo amafaranga, akagura amapaki yo guhamagara n’aya Internet ndetse agakoresha n’izindi serivisi zirimo na Airtel Money.
John Magara wari mu bahagarariye Airtel yakanguriye abandi banyarwanda kudacikwa n'ibyiza bya Airtel
Nyuma y’iyi nzu ya kabiri yatanzwe ubu hakaba hasigaye izindi nzu zigera kuri esheshatu zo gutsindira, naho amafaranga yo akaba atangwa buri munsi aho abantu babiri bagenda batsindira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu.
Renatha n'umuryango we bishimiye inzu yatsindiye
Iyi nzu ya Uberewe Renatha ifite ibyumba bitatu, uruganiriro n’ururiro, ubwiyuhagiriro n’ubwiherero byo mu nzu ndetse ikagira n’akandi kazu gato ko hanze gafite igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro byo hanze. Nyuma yo kuyitsindira, abakozi ba Airtel batangaje ko afite uburanganzira busesuye kuburyo ashobora kuyibamo, kuyishyiramo abayikodesha cyangwa akaba yayigurisha bitewe n’ubushake bwe.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO