RFL
Kigali

U Rwanda rwungutse abaganga b’inzobere 92

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2017 16:41
0


Minisitere y’ubuzima yohereje abarangije ishuri ry’ubuvuzi 92 mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu aho aba barangije bazimenyereza umwuga mu gihe kingana n’umwaka kugira ngo babone kuba abaganga bemewe n’amategeko.



Muri 92 bagiye kwimenyereza umwuga, 83 barangije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda abandi 9 barangiza mu yandi mashuri, aba banyeshuri ngo bagiye kwimenyerereza umwuga mu bitaro 22 birimo n’ibyigenga nka Hopital La Croix du Sud (kwa Nyirinkwaya),ibitaro byitiriwe umwami Fayisal n’ibindi bitandukanye.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize iminsi micye Minisitere y’ubuzima yohereje abaganga b’inzobere 90 barimo 46 bavura indwara zitandukanye barangije imyaka ine muri Kaminuza y’u Rwanda na 44 barangije icyiciro cya mbere boherejwe mu bitaro bitandukanye hirya no hino. Muri abo baganga boherejwe mu minsi ishize harimo ab’inzobere mu kuvura indwara zirimo iz’abana, abagore, indwara zo mu mubiri, inzobere mu ndwara zo mu mutwe n’izindi.

Abaganga

Minisitiri w’ubuzima Dr.Diane GASHUMBA yabwiye aba baganga bose ko icyo bagomba kwitaho bwa mbere ari uguha agaciro ababagana bakamenya kubakira neza cyane ko bo baba baje bababaye bitewe n’uburwayi bafite Mu magambo ye yagize ati:

Uyu mwuga mutangiye ni umwuga mwiza. Turizera ko muwinjiyemo muwukunze mukazaba urumuri ku bo muzahurira mu kazi bose, cyane cyane abarwayi bazaza babagana. Uyu mwuga uravuna ntugira amasaha ariko nta n’undi mwuga ushimisha nko kuvura umuntu agakira.

Yunzemo ati:"Ubu mwarangije amashuri yanyu, ndabasaba gukorana umurava, mushyire imbaraga mu kwiga neza uyu mwuga ndetse mumenye uko mwakira neza abarwayi mutabakomerekeje, mwige gukora nk’ikipe”

Dr Diane Gashumba yaboneyeho umwanya wo gushimira ibitaro byigenga ku bufatanye byagiranye na Minisitere y’ubuzima kuko byemeye kwakira abagiye kwimenyereza uyu mwuga.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND