RFL
Kigali

U Rwanda rwakiriye Inama Nyafurika yiga ku kugabanya ubushyuhe hakoreshejwe ingufu nke-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2018 10:35
0


Kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe 2018 u Rwanda rwakiriye Inama Nyafurika yiga ku kugabanya ubushyuhe hakoreshejwe ingufu nke. Iyi nama y'umunsi umwe yabereye mu Rwanda muri Kigali Marriott Hotel.



Umushinga witiriwe Kigali ugamije kugabanya ubushyuhe “Kigali Cooling Efficiency Program” (K-CEP), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UN Environment), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Iterambere cy’Ubudage (GIZ) batumije Inama Nyafurika yiga ku 'Kugabanya ubushyuhe' ikaba yateraniye i Kigali.

Iyi nama y’umunsi umwe yahuje abafatanyabikorwa mu byo kugabanya ibipimo by’ubushyuhe bw’isi n'Umushinga witiriwe Kigali ugamije kugabanya ubushyuhe (energy) nke bagera kuri 50, harimo abari mu nzego zifata ibyemezo ndetse n’impuguke mu bijyanye no kugabanya ibipimo by’ubushyuhe bw’isi no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu.

Ni inama mpuzamahanga yiga ku kugabanya ubushyuhe

Mu byo iyi nama yasuzumye harimo ibikorwa mu byerekeye gukonjesha hifashishijwe uburyo butangiza ibidukikije muri Afurika.Yibanze kandi ku bimaze kugerwaho n’uburyo butandukanye bwakwifashishwa kugira ngo ibi bikoresho biboneke ku biciro bidahanitse, kurushaho gukoresha ingufu nkeya no kugabanya ingaruka z’ibikoresho bikonjesha ku bidukikije.

Abitabiriye inama banarebeye hamwe kandi uburyo bwo kugabanya ku rugero rwo hejuru ingufu zikoreshwa ku mugabane wa Afurika, basangira n’ibikorwa by’imigenzereze myiza. Iyi nama yabaye umwanya wo kuganira ku ntego zo gukorera hamwe kw’abafatanyabikorwa bahuriye muri iyi gahunda no kugena iby’ibanze bigomba gukorwa. Dan Hamza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umushinga witiriwe Kigali ugamije kugabanya ubushyuhe “Kigali Cooling Efficiency Programme”. Yagize ati:

Gukonjesha hakoreshejwe ingufu nke byafasha kurushaho kubona ingufu zihagije,kugabanya amafaranga yishyurwa ingufu no kugabanya ihumana ry’ikirere, kurushaho kubungabunga ubuzima no kuzamura umusaruro mu by’ubukungu. Ariko haracyari ibikeneye gukorwa kugira ngo hashyirweho ibipimo ngenderwaho by’ikoranabuhanga rizakoreshwa n’uburyo buzakoreshwa kugira ngo igiciro cy’ingufu (energy) kigabanuke. U Rwanda rwafashe iya mbere mu kwita rushimitse ku buryo bwo gukonjesha hakoreshejwe ingufu nke, ubu rero igihe kirageze ngo twese dukore cyane kugira ngo aya mahirwe tuyagire impamo kuri bose.

Iyi nama kandi yabaye mu rwego rwo gukurikirana imyanzuro y’inama ya 28 y’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal (28th Meeting of Parties to the Montreal Protocol) yabereye mu Rwanda ari na yo yageze ku ivugurura ry’ayo masezerano rya Kigali (Kigali Amendment to the Montreal Protocol). Muri iri vugurura ry’amasezerano ya Montreal, ibihugu byemeranyije guhagarika ikoreshwa rya HFCs-gazi mbi zihumanya kandi zikongera ubushyuhe bw’isi zikoreshwa mu bikoresho bikonjesha.

Ibikoresho byifashisha HFCs bizwiho gukoresha ingufu z’amashanyarazi nyinshi ugereranyije n’ikoranabuhanga rishya ryifashisha gazi za kamere. Avuga ku byakozwe n’u Rwanda mu kugabanya ubushyuhe no guhagarika ikoreshwa rya HFCs, Minisitiri w’Ibidukikije Vincent Biruta yagize ati:

Mu Rwanda, turi gukorana n’Umushinga witiriwe Kigali ugamije kugabanya ubushyuhe (K-CEP) kugira ngo dushyire mu bikorwa Umushinga wo kugabanya ubushyuhe no gukoresha ingufu nke mu Rwanda.Uyu mushinga mushya twatangije mu nama yabaye ku munsi w’ejo uzakora inyigo yerekana aho tugeze mu gukoresha ingufu nke,werekane n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe no gukoresha ingufu nke mu Rwanda ndetse n’ibipimo byagenderwaho. Twishimiye gukorana na K-CEP n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UN Environment) mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.Twizeye kandi ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda kugera ku byo rwiyemeje mu ivugurura ry’amasezerano ya “Montreal” ryemerejwe i Kigali.

Minisitiri w'Ibidukikije Vincent Biruta ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

REBA ANDI MAFOTO


Bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Ministry of Environment-Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND