RFL
Kigali

U Rwanda rurashaka gushyira ingufu mu guhaha ubumenyi buzateza imbere 'Internet of things'

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/05/2018 17:35
0


Kimwe mu bintu biri gushyirwamo imbaraga cyane mu Rwanda ni ikoranabuhanga. Nk’uko twabisobanuriwe na ICT Chamber ishinzwe ibijyanye no kwita ku mishinga ishingiye ku ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera PSF, ‘Internet of Things’ iri mu biri imbere mu bihanzwe amaso cyane.



Iyo bavuze ikoranabuhanga. Umuntu ashobora guhita yumva Gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibindi bijyanye n’itumanaho. Ikoranabuhanga mu buryo bwagutse ariko rikora ibindi bintu byinshi bijyanye n’iterambere ryihuse, muri byo hakabamo ‘Internet of Things’

Internet of Things ni iki?

Internet of Things (IoT) ni ikoranabuganga ryoroshya ubuzima busanzwe abantu babamo kuko rishobora gutuma umuntu ahuza ibikoresho bifatika n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa bityo hakaba hari ibintu yari gukoresha amaboko ariko akabitunganya mu kanya gato atavuye kuri mudasobwa. Hari ingero nyinshi umuntu yatanga ariko reka tuvuge nko kuba hari uburyo umuntu ashobora guhinga umurima we atiriwe ajya mu murima, ahubwo hari ibikoresho byabugenewe ategeka icyo bijya gukora mu murima yifashishije mudasobwa gusa.

Urugero ICT Chamber yagarutseho rujyanye na Internet of Things ni nk’uburyo mu minsi iri imbere ibijyanye no gushyikiriza abantu ikintu runaka bishobora kujya bikorwa na drones (deliveries). Ushobora kuba wibereye ahantu runaka ushaka gutumiza ibyo kurya cyangwa ikindi kintu, ukishyura ukoresheje ikoranabuhanga hanyuma mu minota runaka drone ikaba ikugezeho ikuzaniye cya kintu watumije.

Image result for Robert Ford Rwanda

Robert Ford asobanura ko Internet of Things iri mu biraje ishinga ICT Chamber

WeCode igiye gufatanya n’abadage guhugura abakobwa 400 mu bijyanye na programming

Ibi byose kugira ngo bishoboke, ni uko u Rwanda ruzaba rufite abantu b’abahanga mu ikoranabuhanga babasha gukora ayo ma applications na za softwares zituma izo serivisi zishoboka. Gushaka abafatanyabikorwa bafatanya na kaminuza zo mu Rwanda cyangwa andi mahuriro y’abantu bafite imishinga y’ikoranabuhanga nibyo ICT Chamber ishyiramo imbaraga ngo kuko iyo serivisi zibonetse zigira ingaruka nziza mu buryo bugaragarira buri wese.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Robert Ford, umujyanama wa ICT Chamber, yadusobanuriye ko kugeza ubu hakiri imbogamizi ku bantu bahanga imishinga y’ikoranabuhanga kubera impinduka za buri munsi zihora ziza mu ikoranabuhanga. Yagize ati “n’iyo ugiye kwaka inguzanyo muri bank, uba ugomba kugaragaza ko umushinga wawe utanga icyizere cyo kubyara inyungu.

Ubwo rero ushobora gukora umushinga arik ejo hakavuka irindi koranabuhanga rituma bimwe watekereje bitabasha kugurisha.” N’ubwo ibi bimeze gutya ariko, ICT Chamber ifite intego y’uko muri 2025 mu Rwanda hazaba hari amasosiyete 100 y’ikoranabuhanga, buri imwe ifite agaciro ka 50,000,000$.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND