RFL
Kigali

Kwibuka24: U Rwanda ntiruzacika intege mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi-Amb.Yamina Karitanyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2018 19:25
0


Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Madamu Yamina Karitanyi yatangaje ko abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje guhimba andi mayeri ariko ko u Rwanda rutazacika intege mu guhangana n’abo.



Ibi Karitanyi yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye mu mujyi wa London wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ku bufatanye na St.Marylebone Parish. Abantu bagera ku bihumbi bitanu bitabiriye uyu muhango barimo abanyarwanda baba mu Bwongereza ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi Karitanyi yagize ati “Kuri abo bose bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside, ubutumwa bwacu kuri bo ni uko tutazahwema gukoresha amategeko n’inzira ya Politiki duhangana n’abapfobya Jenoside.”

Ambasaderi Karitanyi yakomeje avuga ko imyaka 11 ishize u Bwongereza butarafata umanzuro wo gukurikirana abashinjwa Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko hari abafashwe ariko ko nka Dr Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo ndetse na Célestin Mutabaruka bakidedembya.

Kwibuka24

Abitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston yaganiriye na Amabasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas bakaba bemeranyije ko u Bwongereza bugiye gushyira imbaraga mu gukurikirana ababa mu Bwongereza bakoze Jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri Busingye yagize ati “Hashize imyaka 11 tugerageza kuburana nabo kugira ngo inkiko zo mu Bwongereza zibohereze kuburanira mu Rwanda, ntabwo byashobotse inkiko zo mu Bwongereza zagumye zitabyemera ubu rero twasabye ko niba zitabyemera nibafate umwanzuro wo kubaburanishiriza hariya.”

Yakomeje agira ati “Icyo yambwiye ni uko uwo mwanzuro bawakiriye, ikitwa urwego rwabo rw’ibanze rukora iperereza ku byaha nk’ibyo bakurikiranyweho, yambwiye ko uru rwego rwabihaye uburemere bwabyo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND