RFL
Kigali

U Rwanda ni igihugu cya 4 ku isi mu bifatiye runini ishami ry’amahoro mu Muryango w’Abibumbye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/05/2018 15:25
0


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye LONI rishinzwe kubungabunga amahoro 'UN Peacekeeping' ryatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 4 biri ku isonga mu birifasha mu rugendo rwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.



Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro UN Peacekeeping‏, ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa Twitter ryatangaje ko u Rwanda ari urwa 4 mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu mirimo yo kungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

UN Peacekeeping yatangaje ko kuri ubu abanyarwanda, abagabo n’abagore bagiye kubungabunga amahoro mu bihugu ku migabane itandukanye igize isi bagera ku 6,550, abenshi muri bo biganje mu bihugu bya Sudani y’Epfo, cyane cyane mu ntara ya Darfur ndetse no mu gihugu cya Repubulika ya Centrafurika.

1443519153rdf-peacekeepers

Ingabo z'u Rwnada zurira indege zijya mu butumwa bw'amahoro

Ishami ry’umuryango w’abibumye ribungabunga amahoro UN Peacekeeping rishimangira ko abanyarwanda bakora imirimo yabo neza mu buryo bwose butandukanye, rihera aha rishima ubwitange n’umurava abanyarwanda bagaragaza muri iyi mirimo yo kubungabunga amahoro i mahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND