Mu bushakashatsi bwakozwe na World Economic Forum, u Rwanda ni cyo gihugu gifite umutekano kurusha ibindi muri Afurika naho ku isi hose rukaza ku mwanya wa 9, ni mu gihe ibihugu by’ibihangange nka Amerika iri ku mwanya wa 84 naho u Bwongereza bukaba ku mwanya wa 78.
Mu byagendeweho hajya gukorwa uru rutonde harimo kureba umutekano w’igihugu muri rusange harebwe ku bikorwa by’iterabwoba, ibyaha bisanzwe n’iby’ubugizi bwa nabi ndetse n’uburyo polisi ishobora kwizerwa mu kurinda no gukumira ibyaha. Ku mwanya wa 1 haza igihugu cya Finland, mu bihugu 20 bya mbere u Rwanda na Maroc ni byo bihugu byonyine byo muri Afurika bizamo, u Rwanda ku mwanya wa 9 naho Maroc ikaba ku mwanya wa 20.
Icyatangaje benshi kuri uru rutonde ni uburyo ibihugu by’abarabu nka Oman na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ndetse na Quatar byaje mu myanya 10 ya mbere kubera uburyo isi muri rusange ifata ibihugu by’abarabu nk’ibirangwamo iterabwoba. Ibi kandi bibaye mu gihe ibindi bihugu bikomeye nk’u Bwongereza na Amerika biza mu myanya ya kure cyane mu bihugu byizewemo umutekano, byose biza inyuma ya Zimbabwe, Gambia na Malawi.
Dore uko ibihugu bikurikiranye hashingiwe ku mutekano ubigaragaramo:
10. Qatar - 6.33
11. Luxembourg - 6.32
12. Portugal - 6.32
13. New Zealand - 6.31
14. Austria - 6.28
15. Estonia - 6.26
16. Sweden - 6.22
17. Slovenia - 6.2
18. Spain - 6.16
19. Netherlands - 6.14
20. Morocco - 6.14
Mu myanya y’inyuma habanza Colombia igakurikirwa na Yemen, El Salvador na Pakistan. Uru rutonde rugaragaza uko umutekano wifashe mu bihugu ntubariramo umwaka wa 2017.
Source: The Telegraph
TANGA IGITECYEREZO