RFL
Kigali

Umushoramari Brenda Thandi yashishikarije abakobwa gutinyuka ishoramari nk’inzira yo guhangana n’ubukene

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2018 15:27
0


Mu nama mpuzamahanga ya 32 ‘Conseille International de Managers Africains’ umushoramari PDG Brenda Thandi Mbatha yashishikarije ababyeyi gutinyura abakobwa ishoramari nk’inzira yo guhangana n’ubukene bwugarije urubyiruko.



PDG Brenda Thandi Mbatha w’imyaka 38 y'amavuko asanzwe ahagarariye ikigo cy’ubucuruzi ‘Etntreprises Brenda’. Ni umushoramari umunyerewe mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu. Akunze kwitabira inama zikomeye zirimo n’iyi yabereye muri Hotel Merdien-Etoire dela Porte Maillot i Paris mu gihugu cy’u Bufarasa yahurije hamwe abanyacyubahiro bafite ibigo by’ubucuruzi muri Afurika b’Abanyafurika.

Muri iyi nama, Brenda Thandi umaze imyaka 20 mu ishoramari yakanguriye ababyeyi gutoza abana b’abakobwa gutinyuka ishoramari. Yagaragaje ko hari benshi mu banyafurika yagiye agira inama z’uburyo ishoramari rikorwa bakaba bamaze gutera imbere, intera nawe avuga ko yishimira, avuga ko 'amajyambere no gutera imbere kw’abanyafurika ar ibo bigomba guturukaho kuko hari aho bamaze kugera.'

yitabiriye inama

Brenda yitabiriye inama yamuhuje n'abandi bashoramari bakomeye

Brenda yatangiye ubucuruzi afite imyaka 16 y’amavuko muri Congo Brazzaville, agenda azamuka ubu ageze aho akorera mu Bufaransa, mu Bubiligi no muri Congo Brazzaville avukamo. Ubushabitsi (Business) asigaye akorera i Burayi ni ubucuruzi bw’amazu, aho agura amazu agezweho akayakodesha kandi buri mwaka agura inzu nshya.

Iby'amazu yabigiyemo avuye muri Supermarket (amaguriro manini) nazo yacururizaga muri ibyo bihugu aza kubireka ajya mu by'amazu kuko ari byo byunguka cyane kandi bitavunanye. Uyu mugore yamenyekanye kandi mu Rwanda cyane ubwo yafashaga Sandra Teta gutegura ibirori by'abambaye imituku byabereye muri Lemigo Hotel.

Brenda

Thandi

mbatha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND