RFL
Kigali

Trinidad and Tobago na Malaysia byabonye ubwigenge ku itariki nk’iyi: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/08/2018 12:16
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 35 mu byumweru bigize umwaka taliki 31 Kanama, ukaba ari umunsi wa 243 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 122 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1314: Umwami Hâkon wa 5 Magnusson wategekaga igihugu cya Norvege yahinduye umurwa mukuru w’igihugu wari Bergen awugira Oslo, ukaba kugeza ubu ukiri wo murwa mukuru w’icyo gihugu.

1897: Umuvumbuzi Thomas Edison yahawe uburenganzira bwo gucuruza igikoresho cyo kwerekana amasshusho yari yarakoze cyitwa Kinetoscope.

1957: Igihugu cya Malaysia cyabonye ubwigenge ku gihugu cy’ubwongereza, icyo gihe kikaba cyaritwaga Malaya.

1962: Ibirwa bya Trinidad and Tobago byabonye ubwigenge bwacyo.

1991: Igihugu cya Kyrgyzstan cyikuye mu bihugu byari bigize Leta yunze ubumwe y’abasoviyeti gitangira kwigenga ku giti cyacyo.

2005: Mu mujyi wa Baghdad ku kiraro cya Al-Aimmaiah cyambuka umugezi wa Tigris habaye umuvundo ukabije w’abantu waguyemo abagera ku 1,199.

Abantu bavutse uyu munsi:

1980: Joe Budden, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika akaba yaramenyekanye mu itsinda rya Slaughterhouse nibwo yavutse.

1982: Christopher Katongo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyazambiya nibwo yavutse.

1982: Pepe Reina, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1985: Rolando, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

Abantu bapfuye uyu munsi:

2004: Carl Wayne, umukinnyi wa film akaba n’umuririmbyi w’umwongereza wamenyekanye mu matsinda nka The Hollies ndetse na The Move yitabye Imana.

2006: Mohamed Abdelwahab, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamisiri yitabye Imana, akaba yaraguye mu kibuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND