RFL
Kigali

Thierry Henry yavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/08/2017 10:17
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 33 taliki 17 Kanama, ukaba ari umunsi wa 229 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 136 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1883: Indirimbo yubahiriza Igihugu cya Repubulika ya Dominikani yaririmbwe bwa mbere mu ruhame.

1959: Album King Of Blue ya Miles Davis, ikaba ariyo Album ya mbere y’ibihe byose mu njyana ya Jazz yagiye ahagaragara.

1960: Igihugu cya Gabon cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cy’ubufaransa.

1982: Udukoresho twifashishwa mu gutwara ibintu mu ikoranabuhanga twa Compact Discs (CD) bwa mbere twatangiye gukoreshwa mu budage.

1998: Uwahoze ari perezida wa Amerika Bill Clinton yemeye abinyujije mu butumwa yatanze yifashe amajwi ko afitanye ubucuti budasanzwe n’umukobwa wakoraga muri White House (inzu ya perezidansi ya Amerika) Monica Lewinsky, ndetse anemeza ko yari yarabeshye abaturage kuri uyu mubano.

1999: Umutingito ukaze uri ku gipimo cya 7.0 ku gipimo cya magnitude wibasiye agace ka Izmit muri Turkey wica abasaga 17,000 naho abasaga 44,000 barakomereka ndetse unangiza ibintu bitabarika.

2008: Mu mikino ya Olympic ya 2008, umunyamerika ukina imikino yo koga Michael Phelps, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsindiye imidali ya zahabu 8 mu gihe kimwe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1943: Robert de Niro, umukinnyi, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane muri film nka Taxi Driver yo mu mwaka w’1976 nibwo yavutse.

1960: Sean Penn, umukinnyi, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane kubera film yakinnye yitwa The Assassination of Richard Nixon mu mwaka wa 2004 yavugaga ku rupfu rwa perezida Richard Nixon nibwo yabonye izuba. Sean Penn kandi yamenyekanye ubwo yari umugabo w’umuhanzikazi Madonna ahagana mu myaka ya 80.

1967: David Conrad, umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane muri film ya Men Of Honor mu 2000 nibwo yavutse.

1969: Donnie Wahlberg, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa film wamenyekanye muri group ya New Kids on the Block nibwo yavutse.

1977: William Gallas, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1977: Thierry Henri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu bapfuye uyu munsi:

1954: Billy Murray, umuririmbyi w’umunyamerika yitabye Imana.

2004: Gerard Suzay, umuririmbyi w’umufaransa yitabye Imana.

2010: Francesco Cossiga, perezida wa 8 w’ubutaliyani yaratabarutse.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND