Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 ni bwo haba umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2018 kimaze ukwezi kibera mu gihugu cy'u Burusiya. The Mirror Hotel iherereye i Remera yadabagije abakiriya bayo bazayisohokeramo kuri iki Cyumweru by'umwihariko abazareba uyu mukino.
Umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2018 uzahuza France na Croatia kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 kuva isaa kumi n'imwe zuzuye z'umugoroba ku masaha y'i Kigali. Ni umukino utegerejwe n'isi yose. The Mirror Hotel yadutangarije ko izerekana uyu mukino mu buryo buzanyura buri wese dore ko izawerekanira ku nsakazamashusho za rutura.
Agashya The Mirror yateguye ni uko nyuma y'uwo mukino hateguwe igitaramo gikomeye yise Fair Play aho abantu bazasabana bikomeye, yaba abazaba bishimiye intsinzi kimwe n'abandi bose batishimiye ko amakipe bafanaga yavuyemo, bazahuza urugwiro, basangire ndetse babyine. Aha ni ho The Mirror Hotel izagurira abakiriya bayo inzoga. Nkurikiyinka Bosco uzwi nka The Best manager yatangarije Inyarwanda.com ko umuntu wese uzagura byeri enye, bazamuha byeri y'ubuntu.
The Mirror Hotel yadabagije abakiriya bayo kuri iki Cyumweru
TANGA IGITECYEREZO