RFL
Kigali

Kuri uyu wa 5, The Mirror Hotel iraha abakiriya bayo impano z'agahebuzo zirimo n'itike y'indege ijya i Nairobi

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/07/2018 10:27
0


The Mirror Hotel ikorera i Remera mu mujyi wa Kigali izwiho kudabagiza cyane abakiliya bayo dore ko mu minsi ishize iherutse kubabagira ikimasa, ubu noneho kuri uyu wa Gatanu tariki 6/07/2018 irabagezaho impano z'agahebuzo zirimo n'itike y'indege ijya i Nairobi mu gihugu cya Kenya.



Izi mpano ziraza gutangwa mu kiruhuko cy'iminota 15 cy'umukino uhuza Brazil n'u Bubiligi mu irushanwa ry'igikombe cy'isi. Ni umukino wa 1/4 cy'iri rushanwa. Uyu mukino uratangira Saa Mbiri zuzuye z'ijoro ku masaha y'i Kigali. Biteganyijwe ko kuva Saa mbiri na 45 kugeza Saa Tatu zuzuye z'ijoro (Mu minota 15 y'akaruhuko) ari bwo The Mirror Hotel iri butange impano zinyuranye ku bakiriya bayo b'imena n'abandi bari busekerwe n'amahirwe. 

Mu mpano ziri butangwe harimo; gukorerwa Sauna mu gihe kingana n'ukwesi, guhabwa ibyumba mu gihe kingana n'ukwezi, gukorerwa Massage mu gihe kingana n'ukwezi, Gym Tonic mu kwezi n'ibindi binyuranye. Impano iruta izindi iri butangwe kuri uyu wa Gatanu igahabwa umunyamahirwe umwe uri bube yasohokeye muri The Mirror Hotel ni itike y'indege (kugenda no kugaruka) ijya i Nairobi muri Kenya.

Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatanu kuva Saa kumi z'umugoroba, U Bufaransa buri buhure na Uruguay nabwo akaba ari muri 1/4 cy'irushanwa ry'igikombe cy'isi cya 2018 mu mupira w'amaguru. Akarusho iyo warebeye iyi mipira muri The Mirror Hotel, uraryoherwa cyane kuko baba bafite inzobere mu kogeza imipira ukongeraho ko banafite televiziyo za rutura berekaniraho imipira. Kuri uyu wa Gatanu rero ntucikwe. Kuva Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ab'inkwakuzi baraba batangiye kwinjira. Kugerayo kare biraguha amahirwe menshi yo kwegukana impano.

Kuri uyu wa Gatanu The Mirror Hotel iradabagiza abakiriya bayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND