RFL
Kigali

Wari uzi ko wagira uruhare mu mikorere mizima y’ubwonko bwawe,uko usaza?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/09/2018 17:25
1


Buri muntu uko akura,ubwonko bwe nabwo burasaza.kugeza ubu ntacyo abahanga bagaragaza cyatuma ibi bitaba ku buzima bwa buri wese,icyakora hari ibyo bagaragaza byatinzaho ukwangirika k’ ubwonko mu myaka mikuru.



Ubwonko bugenzura imihumekere y’umuntu,gutera k’umutima,guhumbya kw’ijisho ,izamuka cyangwa  ry’ubushyuye ,gutekereza ndetse guhaga ndetse no kugira inzara byose bigenzurwa n’ubwonko ,ubwonko bugenzura byose biba ku mubiri w’umutu .Aha birumvikan ako iyo utabwitayeho ibi byose biba bitagifite umurongo ,kuko ikibigenga kiba cyarangiritse.

  1. 1.     Hugisha ubwonko bwawe

Abahanga mu  mitekerereze ya muntu bo muri kaminuza ya Havard muri leta zunze ubumwe z’Amerika,bagaragaza ko guhora uhuze ,usoma ibitabo,ushushanya,utera irangi ,kumva umuziki cyangwa gucuranga n’indi mirimo y’ubugeni bihuza ubwonko, uturemangingo twabwo tukarushaho gukorana,duhanahana amakuru bityo indwara yo kwibagirwa ikabura aho imenera cyane cyane ku bageze mu za bukuru.

2.Kora imyitozo ngororamubiri

Abahanga bagaragaza ko uko ukora imyitozo ngororamubiri mu gihe runaka kidahinduka bituma uturemangingo dutukura  tw’amaraso  twohereza umwuka wa Oxygene  mu bwonko ,twikuba ,umuntu akarushaho gutekereza byihuse,kandi bikiyongera uko umuntu asaza.

3.Ita ku mirire yawe

Abahanga mu by’imikorere y’umubiri wa muntu bagaragaza ko  kurya indyo yuzuye yiganjemo imbuto n’imbuto ,amafi,ubunyobwa badakunze kugira ikibazo cyo kwibagirwa cyangwa kudahanahana amakuru  k’uturemangingo tw’ubwonko bwabo ,ibituma n’ubwonko bwabo budasaza vuba ugereranije n’imyaka yabo.

4.Ita ku mikorere y'umubiri wawe

Nubwo kenshi inzoga zidafatwa nk’ibiyobwabwenge ariko aba bahanga ku buzima bwo mu mutwe bo muri kaminuza ya Havard bagaragaza ko kunywa inzoga,kunywa itabi ndetse no kunywa ibyo kurya byifitemo amavuta menshi bakunze guhura n’indwara z’imikorere mibi y’ubwonko ,bagakura ubwonko bwangirika  bityo bugatakaza ubushobozi bwo kwikoresha vuba cyane.

Kwita ku mubiri wawe bizamurira imikorere myiza y’ubwonko kandi ngo bijyana kandi no  kwirinda icyazamura umuvuduko w’amaraso ndetse n’ikigero cy’isukari  mu maraso .

Kwirinda guhora ubabaye,urakaye,kugira agahinda gakabije ,ni indwara zangiza ubwonko mu gihe cya vuba,ugirwa inama yo kubyirinda.

5.Iga kubana n’abandi neza

Abashakashatsi  bo muri Kaminuza ya Havard bemeza ko Kubana n’abandi neza , no kwishakamo amahoro y’umutima byongera imikoranire myiza y’uturemangingo tw’amarasso n’utw’ubwonko twose rukarushaho gukorana neza,ibituma uko usaza tutangirika cyane.

 

 

The Huffington post

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Omar 5 years ago
    Inkuru nziza icukumbuye ariko ufite ifoto ikura umutima





Inyarwanda BACKGROUND