RFL
Kigali

Tecno Mobile yahawe igihembo cyo gukoresha neza imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/10/2018 10:02
0


Tecno Mobile yawahe iki gihembo nk’ikigo gikoresha neza imbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2018 kuri uyu wa Gatandatu tariki 6/10/2018 mu birori byabereye kuri Lemigo hotel, igihabwa na East African Youth Development Agency.



Nk'uko byatangajwe na Emmanuel Mugisha, Umuyobozi wa east African youth development agency, iki gihembo cy'indashyikirwa mu mitangire ya serivisi cyahawe Tecno Mobile nk’ikigo gikoresha neza imbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2018 mu guteza imbere serivisi zo gufasha abakiliya binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu gikorwa cyiswe Service Excellence Awards cyahuje ibigo, abikorera ndetse n’abantu ku giti cyabo. Tecno Mobile yahataniraga iki gihembo ku mwanya umwe na RwandAir, REG, BPR ndetse na Engen.

Muri iki gikorwa ibigo byatowe hakoresheje ikoranabunga ku majwi 40% naho amajwi 60% asigaye aturuka mu bategeguye iki gikorwa ndetse n’abari bashinzwe akanama nkemurampaka binyuze mu bushakashatsi bwakozwe. Tecno mobile ihawe iki gihembo cyo gutanga serivisi nziza binyuze ku mbuga nkoranya mbaga nyuma yo guhabwa ikindi gihembo ku mwanya wa kabiri mu bijyanye no gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo muri Expo 2018.  

Tecno Mobile

Tecno Mobile imaze guhabwa ibihembo binyuranye mu gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND