Kuri iki cyumweru taliki ya 23 Nzeli 2018, ni bwo imirambo imaze kurohorwa yashyinguwe ku gace k’ubutaka iruhande rw’aho ubwako MV Nyerere bwakoreye impanuka.
Ubutegetsi bwa Tanzaniya bwemeza ko ubwato MV Nyerere bwakoze impanuka mu ijoro ryo kuwa 4 w’iki cyumweru dusoza bwari butwaye abantu 500 mu gihe nyamara ngo bwakorewe gutwara abantu 100 gusa, icyatumye buremererwa bukarohama.
Kuri ubu abanyatanzaniya bari cyunamo aho bunamiye abaguye mu mpanuka y’ubu bwato, ubutabazi nabwo burakomeje cyane ko ngo n’umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka ushobora gukomeza kwiyongera.
Perezida Magufuli watanze ihumure ku miryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka yemeje ko uwari utwaye ubu bwato yatawe muri yombi cyane ko bwarohamye ataburimo.
Si ubwa mbere impanuka y’ubwato ihitana benshi muri Tanzaniya. Mu mwaka wa 2012, impanuka y’ubwato bwa MV Skagit yahitanye abantu 145, Mu mwaka wa 2011, impanuka y’ubwato bwa MV Spice Islander ihitana 200. Icyakora mu mwaka wa 1996 ni ho impanuka y’ubwato yahitanye benshi mu mateka y’iki gihugu dore ko yahitanye abantu 894.
Src: The citizen Tanzania.
TANGA IGITECYEREZO