RFL
Kigali

Tangawizi, ikirungo cyifitemo intungamubiri zitandukanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/12/2017 13:14
1


Tangawizi ni ikirungo gikunze gukoreshwa na benshi ariko nubwo bayikoresha ahanini baba bakurikiye umuhumuro ifite ntibite ku zindi ntungamubiri zayo.



Tangawizi isanzwe ifite inkomoko muri aziya y’epfo aho ikunze kwifashishwa mu guhumuza icyayi cyangwa se ibiryo muri rusange. Hirya no hino ku isi isanzwe yifashishwa ku barwaye indwara y’ibicurane, umutwe cyangwa se isesemi bamwe batewe n’urugendo cyangwa abagore batwite.

Reka turebere hamwe imwe mu mimaro ya tangawizi ku mubiri w’umuntu


Ubusanzwe tangawizi ifite ubushobozi bwo kongerera umuntu imbaraga n’ubushyuhe mu mubiri. Bitewe na vitamin C iyibonekamo, ngo bituma ifasha umuntu kwirinda umunaniro ukabije, ikarinda amara kwangirika ndetse ikabasha no kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa.

Tangawizi kandi ivura abantu bafite ikibazo cyo kuma iminwa, igafasha amaraso gutembera neza ndetse ikanabasha kurinda indwara z’umutima nkuko urubuga passeport santé rubigaragaza. Ubushakashatsi bwerekanye ko tangawizi ifasha umuntu kwirinda indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero ndetse ikanarwanya indwara zishobora gutera indwara nka kanseri y’ibihaha ndetse n’iy’udusabo tw’intanga cyangwa se prostate mu ndimi z’amahanga.

Abahanga mu by’ubuzima kandi bagaragaje ko tangawizi igira uruhare mu kubungabunga uruhu rw’umuntu bityo ntirusaze imburagihe.

Ikirungo tangawizi kandi ngo kigira uruhare mu kwihutisha igogora ry’ibyo umuntu aba yariye ndetse ngo gifite ubushobozi bwo kugabanya ububabare mu mubiri w’umuntu ndetse kigafasha umuntu gukira aho yakomeretse bitewe na zimwe mu ntungamubiri yifitemo nka cuivre.

Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko tangawizi imwe gusa iba yifitemo garama 23, calorie 19, proteine ingana na garama 0,4 na glucide ingana na garama 4,2 n’izindi ntungamubiri zitandukanye. Tangawizi nyinshi kandi ngo ikwiye kwitonderwa kuko idakorana n’imiti y’umutima no mu gihe umuntu ava cyane kuko ishobora kongera ingano y’amaraso aba ari kuva. Ikirungo tangawizi ntikikabure ku mafunguro yawe.

Src:Passeport santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngarukiyimana Egide6 years ago
    Jew Vraiment Tangawizi Nahaora Numva Imotera Neza Gusa Sinarinz Amateka Yayo Ngy Kuza Ndayigura.





Inyarwanda BACKGROUND