RFL
Kigali

Taliki ya 31 Gicurasi mu 1994 ingabo za RPA zari zimaze kubohoza uduce tutandukanye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:31/05/2018 9:52
0


Nyuma y’iminsi 53 Jenoside yakorewe abatutsi itangiye ubwo interahamwe zicaga abatutsi hirya no hino mu gihugu ,ingabo za RPA nazo zari zikomeje urugendo rwo kubohoza igihugu zirokora abatutsi bicwaga, zifata ibice bitandukanye byari mu mu maboko y’interahamwe.



Yaba igisirikari cy’ubutegetsi bwariho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (EX-FAR) ndetse n’imitwe y’interahamwe hirya no hino mu gihugu bakomeje kwica abatutsi mu duce twose tw’igihugu kuko twari mu maboko yabo. Kuri iyi taliki ya 31 Gicurasi 1994, ingabo zari iza RPA–Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu zirokora abatutsi bicwaga yari imaze gufata bimwe mu bice bitandukanye by’ibihugu.

Taliki ya 31 Gicurasi 1994:Abanyamakuru baturutse mu bihugu bya Canada, u Bufaransa, Ositarariya n’ Afurika y’Epfo basuye uduce twa Kigali twari tumaze kubohorwa na RPF. Aba banyamakuru biboneye imirambo myinshi y’abaturage bari bishwe n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta (bari baratangiye guhunga).

Mbere yaho taliki ya 30 Gicurasi 1994: Ingabo za RPA-Inkotanyi zafashe umujyi wa Ruhango kuri ubu ni mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu karere ka Ruhango.

Kuri iyi taliki ya 30 Gicurasi 1994  Ingabo za FAR (z’ubutegetsi bwariho mu Rwanda) zasabye umuryango w’Abibumbye Loni kuzifasha zikagirana ibiganiro na RPF kuko zabonaga ingabo za RPA-Inkotanyi zikomeje kuzotsa igitutu. Ni nyuma y’aho.

Mbere yaho taliki ya 29 Gicurasi 1994: Ingabo za RPA-Inkotanyi zari zafashe umujyi wa Nyanza nawo uri mu majyepfo y’u Rwanda .

Icyakora ingabo za FAR n’imitwe y’interahamwe zakomeje kwica abatutsi, ubwo Inkotanyi zafataga umujwi wa Nyanza, imbere gato mu cyahoze ari Pereffegitura ya Butare kuri iyi taliki ya 29 Gicurasi 1994, Interahamawe zishe abanyeshuri bo mu ishuri ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo rya Kabutare (EAV Kabutare). Iri shuri ryayoborwaga n’umuhungu wa Gitera watanze amategeko 10 y’Abahutu.

Kuri iyi taliki ya 31 Gicurasi 1994 nyuma y’imyaka 24 Jenoside ibaye, hirya no hino mu gihugu hakomeje gushyingurwa imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Source:CNLG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND