RFL
Kigali

Abana b'i Masaka bahawe ubunani na Spiderman Game Center banahabwa impamba bazitwaza ku ishuri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2018 13:06
0


Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2018 ni bwo Spiderman Game Center yasangiye ubunani n'abana b'i Masaka mu mudugudu wa Kabeza aho bimukiye dore ko yahoze ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Makuza.



Jovia Nkurunziza umuyobozi wa Spiderman Game Center yabwiye Inyarwanda.com ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwifuriza abana b'i Masaka umwaka mushya muhire wa 2018 no kubafasha kugira ngo basubire ku mashuri banezerewe bityo bizabafashe gukurikirana neza amasomo yabo. Abana bishimiye cyane igikorwa bakorewe na Spiderman Game Center.

Ubuyobozi bwa Spiderman Game Center bwijeje abo bana ko umwana uzatsinda neza mu ishuri azabona ibihembo bishimishije akazabishyikirozwa mu kiruhuko. Spiderman Game Center isanzwe ikorana bya hafi n'abana bato dore ko ifite ibikinisho binyuranye bifasha abana kwishima no kwidagadura. Buri mwaka, Spiderman Game Center itegura iserukiramuco ry'abana ryitwa Christmas Kids Festival mu rwego rwo kwifuriza abana Noheli nziza. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Jovia Nkurunziza

Jovia Nkurunziza n'abana bari muri ibi birori

Spiderman Game CentreSpiderman Game CentreSpiderman Game CentreJovia NkurunzizaJovia NkurunzizaSpiderman Game CentreSpiderman Game CentreSpiderman Game CentreSpiderman Game Centre

Basabanye baranidagadura

Spiderman Game CentreSpiderman Game Centre

Jovia NkurunzizaIbirori by'abana bitegura gusubira ku ishuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND