Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2018 ni bwo Spiderman Game Center yasangiye ubunani n'abana b'i Masaka mu mudugudu wa Kabeza aho bimukiye dore ko yahoze ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Makuza.
Jovia Nkurunziza umuyobozi wa Spiderman Game Center yabwiye Inyarwanda.com ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwifuriza abana b'i Masaka umwaka mushya muhire wa 2018 no kubafasha kugira ngo basubire ku mashuri banezerewe bityo bizabafashe gukurikirana neza amasomo yabo. Abana bishimiye cyane igikorwa bakorewe na Spiderman Game Center.
Ubuyobozi bwa Spiderman Game Center bwijeje abo bana ko umwana uzatsinda neza mu ishuri azabona ibihembo bishimishije akazabishyikirozwa mu kiruhuko. Spiderman Game Center isanzwe ikorana bya hafi n'abana bato dore ko ifite ibikinisho binyuranye bifasha abana kwishima no kwidagadura. Buri mwaka, Spiderman Game Center itegura iserukiramuco ry'abana ryitwa Christmas Kids Festival mu rwego rwo kwifuriza abana Noheli nziza.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Jovia Nkurunziza n'abana bari muri ibi birori
Basabanye baranidagadura
Ibirori by'abana bitegura gusubira ku ishuri
TANGA IGITECYEREZO