RFL
Kigali

Sobanukirwa ubwoko bw’ikibyimba cyo mu nda bita Myome

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/01/2018 13:56
1


Reka turebere hamwe kuri bumwe mu burwayi bwibasira imyororokere bukaba bukunze kwibasira abantu b’igitsina gore bukagaragazwa no kubabara mu nda, kuva cyane, kuremererwa mu kiziba cy’inda.



Aha rero Dr. MANIRAKIZA Emmanuel, inzobere mu buvuzi bw’imyororokere aratubwira  byinshi ku kibyimba cyo munda bita Myome.

Ese indwara ya Myome yibasira bande?

Dr Manirakiza Emmanuel: Iyo umuntu ageze mu myaka yo kubyara kuva ku myaka 12 umuntu aba ashobora kurwara myome kandi rwose abantu barabirwara ku bwinshi gusa iyo baje kwivuza abenshi baza bababara mu nda, bava se cyangwa barabuze urubyaro noneho nyuma akaba ari bwo muganga abona ko mu nda harimo ikibyimba.

Ese abafite ibi bibyimba bituma batabyara?

Dr Manirakiza Emmanuel: Si buri gihe ko umuntu wese utabyara aba afite ikibyimba kandi si buri gihe ko umuntu wese ufite ikibyimba atagomba kubyara gusa bitewe n’aho ikibyimba kiri bishobora kuba impamvu yo kutabyara cyangwa izo umuntu yasamye zikavamo

Gusa icyo nibutsa abantu babifite n’iyo tubavura tubabwira ko kubikuramo atari byo bitanga amahirwe yo kubyara ijana ku ijana mu gihe wabuze urubyaro, ariko nanone biragoye kubwira umuntu wabuze urubyaro ko ikibyimba cye ntacyo gitwaye mu nda gikwiye kwihanganirwa kuko hari ababyara babifite kimwe n’uko hari abadashobora kubyara babifite bitewe n’uko ibyabo bitihanganirwa

Ese ni ubuhe bwoko bw’ibibyimba bitihanganirwa?

Dr Manirakiza Emmanuel: Bene ibyo bibyimba turabanza tukareba niba byavurwa n’imiti isanzwe ariko iyo imiti isanzwe ntacyo ikora kandi umuntu akaba ababara cyane ku buryo atabyihanganira, kuba ava cyane ku buryo bisaba kumwongerera amaraso, umuntu akaremba cyane, cyangwa akabura urubyaro icyo gihe dufata umwanzuro wo kukivanamo umuntu akabyara kimwe n’uko kivamo ntanabyare. 

Kandi rwose biranashoboka ko umuntu ashobora kubana n’ikibyimba ubuzima bwe bwose kandi ntikigire icyo kigutwara. 

Ese hari uburyo buhari bwo kwirinda ikibyimba cyitwa Myome?

Dr Manirakiza Emmanuel: Mu by'ukuri nta buryo buhari bwo gukoresha ngo hirindwe iyi ndwara kuko nubundi iza nta ruhare umuntu yabigizemo gusa iyo yagaragaye ukurikiza inama za muganga ugahabwa imiti, byaba ngombwa bakakivanamo iyo kibangamye cyane, ni ukuvuga ko kivurwa bitewe n’inama ugiriwe na muganga. 

Src: Sante-medecine.journaldesfemmes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kubwubuntu joyeuse6 years ago
    mwatubwiye ibimenyetso bigaragaza umuntu ufite ibyo bibyimba





Inyarwanda BACKGROUND