RFL
Kigali

Sobanukirwa uburwayi bwa Prostate

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/03/2018 15:06
3


Ubusanzwe prostate ni agasabo k’intanga mu rurimi rw’ikinyarwanda kakaba ari urugingo ruboneka ku bantu b’igitsina gabo gusa, rukaba ruri munsi y’uruhago rukikije umuheha usohora inkari n’amasohoro inyuma yarwo hari igice gihera cy’urura runini,uru rugingo rero rushinzwe kongera igice kimwe cy’amatembabuzi, kiyongera ku ntanga ngabo.



Mu gushaka gusobanukirwa byinshi ku ndwara ya prostate twegereye Dr. Valentine, umuganga mu ivuriro TCM Technology maze adusobanurira byinshi.

Ese ubu burwayi bufata bute?

Dr. Valentine: Ubusanzwe uburwayi bwa prostate ntibukunze kumenyekana cyane ariko umuntu uyirwaye yumva ububabare bukabije ndetse no kwihagarika bikamubabaza cyane, yaba yarashatswe ntabashe gutera akabariro yanabishobora hagasohoka umwuka gusa.

Iyi ndwara iterwa n’iki?

Ni indwara iterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo kuba amaraso adatembera neza muri ibyo bice, kuba umuntu afite ibibazo by’umugongo inyuma ahajya kuba hasi, ndetse no kuba umuntu afite ibibazo by’imirire mibi kuko hari imirire yangiza ibice myibarukiro.

Ni uwuhe mwihariko mufite utandukanye n’uwo abandi bakoresha?

Umwihariko TCM ifite harimo uburyo bwo kuvura uburwayi runaka tugendeye ku turemangingo runaka bitewe n’inyama dushaka kuvura, rero turinganiza imbaraga ziba zigomba kuba mu gice runaka no kurinda uburwayi mu bice bitandukanye by’umubiri.

Aha rero hari igihe umuntu ajya kwa muganga bagasanga ibintu byose ni negative kandi mu byukuri umurwayi arembye kandi adasinzira, TCM icyo ikora rero twinjira mu gitera uburwayi nyir’izina tugakoresha ikoranabuhanga tugakuraho ikibazo mbere y’uko kwa muganga bakibona. Mu gihe ufite ikibazo muri prostate ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’umubiri wagana ivuriro TCM Technology riherereye sonatube iruhande rwa Equity Bank.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugabo alex6 years ago
    murakoze kubwinama mutugira. Mwatubwiye uko twamenya aho TCM ikorera? Murakoze
  • Sebatunzi J de Dieu4 years ago
    Murakoze turashima ubusobanuro bwanyu ku ndwara zitandukanye mutubwire niba hari andi mashami y,ubuvuzi mufite mu ntara?
  • Pierre Rwayitare1 week ago
    Mukorana nubuhe bwishingizi,Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND