RFL
Kigali

Sobanukirwa uko wamenya numero ya telefone y’umuntu ukoresha telefone yawe igihe wayibwe naho aherereye

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:20/10/2016 11:14
9


Muri iki gihe uko iterambere rikomeza kugenda rizamura intera ni nako hakomeza kuza ibikoresho bitandukanye bigezweho kandi bihenze, kubera uburyo biba bihenze usanga akenshi bikurura abajura bitewe n’uburyo bworoshye bwo kwiba ibi bikoresho.



Uyu munsi turibanda kuri telefone ngendanwa dusobanura uburyo ushobora kumenya aho telefone yawe iherereye mu gihe bayikwibye. Akenshi usanga umuntu wibwe telefone yumva birangiye, cyangwa bitewe n’umwanya muto afite bigatuma atayikurikirana bigaherera aho, ubundi ugasanga abandi barashaka uburyo bayishakisha bagafata igihe bayirukaho bifashishije ibigo runaka, kandi umuntu ku giti cye ashobora kwishakira telefone ye akamenya aho iherereye na numero z’uyikoresha mu gihe yatangiye kuyikoresha.

Ibi bigusaba iki? Ubimenya gute?

Nta kindi bisaba kugira ngo umenye aho telefone yawe wibwe iherereye na numero z’uyikoresha, icya mbere ni ugusobanukirwa kandi ukamenya ko buri telefone igira umubare wayo wihariye idashobora guhuza n’indi iyo ariyo yose ariyo bita (IMEI no. i.e. International Mobile Equipment Identity Number). Iyi mibare ni yo igufasha kumenya aho telefone yawe iherereye, aho ariho hose ku isi mu gihe wayibwe

Ibi bikorwa gute rero?

 1. Ukoresheje Mobile yawe hamagara *#06#

 2. Mobile yawe irakwereka nimero ya telefone igizwe n'imibarwa 15

 3. Iyi numero uyandike ahantu hizewe hatari muri telefone ubwayo, kuko iyi nimero niyo izagufasha kumenya aho telefone wibwe iherereye kandi wayibitse muri telefone ukayibura ntiwaba ukiyibonye.

 4. Mu gihe rero wamaze kwibwa telefone yawe ohereza iyi nimero kuri iyi E-mail:cop@vsnl.net wuzuze ibisabwa  (form). Your name:____________________ Address:______________________ Phone model:_________________ Make:_________________________ Last used No.:_________________ E-mail for communication:_____ Missed date:___________________ IMEI No :_______________________

5. Telefone ngendanwa (Mobile) yawe izatangira gukurikiranwa mu gihe  kitarenga umunsi umwe (24h) hakoreshejwe ubuhanga bwa GPRS na internet. Bazakoherereza amakuru akwereka numero irimo gukoresha telefone yawe hakoreshejwe E-mail watanze. Ibi nubikora bizagufasha gusobanukirwa naho telefone yawe iherereye ari naho uzahera ushaka uko uyigeraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sam7 years ago
    thank you so much for this informations
  • LĂ©onidas Bigirimana6 years ago
    Merci Beaucoup Mes Freres
  • Mizero Thierry4 years ago
    Thx so nuch for this infomation
  • mugiraneza antoine4 years ago
    ibi bintu birakenewe rwose nkubu mbonye iyanjye nabimenyesha nabandi maze abanyarwanda tukava mubujiji
  • Nsanzimana samuer2 years ago
    Nukurirwose byaba aribyizacyane imana nibahe umugisha
  • UFITINEMA ADRIEN 1 year ago
    Iyanjye barayinyibye ndayiheba bishoboka mwamfasha
  • Ndayizeye samuel11 months ago
    Merc! Brother
  • mukashaka Claudette10 months ago
    Ese nigute umuntu yabona number zumuntu ugukoreshereza email
  • jeromebyiringiro9 months ago
    none telephone yaramaze gundurirwa imei no byagenda gute ushobora kuyibona





Inyarwanda BACKGROUND