RFL
Kigali

Sobanukirwa n’uburwayi bwo kunuka igikara

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/11/2015 10:59
4


Kunuka igikara ni ikibazo kibangamira nyiri ukukigira ndetse by’umwihariko abamukikije. Umuntu ufite ubu burwayi akunda kugira ipfunwe mu bandi bitewe n’impumuro mbi iba imuturukaho.



Umusomyi wa inyarwanda.com yadusabye ko twazamubariza muganga byinshi byerekeye ubu burwayi, icyo ubufite yakora ndetse n’imiti yifashishwa mu kubuvura.

Abantu benshi ntibasobanukiwe inkomoko y’ubu burwayi n’uko babwirinda.

Mu gushaka gusobanukirwa iby ‘ubu burwayi inyarwanda.com yegereye muganga Gasana uvura indwara z’uruhu mu bitaro bikuru bya gisirikare(Rwanda Military Hospital) agira icyo ayivugaho. Mbere na mbere muganga Gasana yadusobanuriyeko kunuka igikara abenshi babyita uburwayi ariko siko bimeze agira ati ” Ubundi kugira iyo mpumuro mbi byitwa Bromohyrdosis cyangwa kunuka igikara mu kinyarwanda . Ntabwo twebwe tubifata nk’uburwayi. Gusa umuntu ufite icyo kibazo ahora yikeka ko ahumurira abandi nabi cyangwa nawe ubwe akumva arinukira

Ikibazo cyo kunuka igikara giterwa n’iki?

Kugira impumuro mbi niyo ntandaro yo kunuka igikara. Inkomoko yo kunuka igikara ishobora gushakirwa rimwe na rimwe mu miryango. Muganga Gasana avuga ko hari imiryango ikunda kugira iki kibazo bikaba byaba uruhererekane muri wo. Ikindi gitera kunuka igikara harimo kugira isuku nkeya ku mubiri no kumyambaro ,kugeza no ku yambarwa mu myanya y’ibanga.

Hari ibyo kurya nabyo bishobora gutuma umuntu agira impumuro mbi. Aha twavuga nk’ ibitunguru, tungurusumu, abanywi b’itabi muri rusange. Ibiribwa , kunyawa itabi n’ibindi bintu bishobora gusohora umwuka mubi ubwabyo ntibituma umuntu anuka igikara ahubwo iyo akomeje kubifata hanyuma ntagire isuku ihoraho biba inkomoko yo kugira impumuro mbi ishobora kubangamira abamukikije.

Ikindi gitera iki kibazo ni ukuvuburwa rw’icyuya ku mubiri. Imvubura (Glandes) zishinzwe kuvura icyuya:Eccrines na Apocrines, iyo izi mvubura zivubuye icyuya, udukoko tuba ku ruhu twa bagiteri tukifashisha nk’ibidutunga kuko icyuya kiba kirimo poroteyine n’ibinure. Iyo bagiteri zisohoye imyanda nibwo habaho kugira impumuro mbi ku muntu. Uko bitinda ku mubiri niko impumuro irushaho kuba mbi cyane.

Ni nde ushobora kugira ikibazo cyo kunuka igikara?

Muganga Gasana yakomeje atubwira ko abantu babira ibyuya cyane aribo bakunda guhura n’iki kibazo cyo guhumura nabi cyane ababarizwa mu cyiciro cy’ubugimbi(Age de la Puberté). Kuri aba hiyongeraho abantu bafite umubyibuho ukabije.

Ni gute iyi ndwara ivurwa n’inama zigirwa umuntu ufite iki kibazo?

Muganga Gasana avuga ko kumenya uko uvura indwara bisaba mbere na mbere kumenye inkomoko yayo. Iyo ufite iki kibazo agiterwa no kugira isuku nkeya , asabwa kwita ku isuku cyane y’umubiri we n’imyambaro.

Abantu babira ibyuya byinshi ku mubiri basabwa kugendana nibura agatambaro (Essuie-main)bakwihanaguza mu gihe icyuya kibaye cyinshi nabyo bigira icyo bifasha. Umuntu ufite iki kibazo kandi aba agomba kwifashisha imibavu n’amasabune ahumura neza . Gusa iyo bitinze ku mubiri bigenda bishiraho ninayo mpamvu aba agomba kugira isuku ihoraho.

Iyo ufite iki kibazo agerageje gukurikiza inama zatanzwe haruguru ntibigire icyo bitanga , aba agomba kugana muganga uvura indwara z’uruhu umwegereye akamusuzuma akareba ikibitera, hakifashishwa ubujyana cyangwa umuti wabugenwe iyo asanze ari ngombwa . Muganga Gasana yasoje ikiganiro ahumuriza abafite iki kibazo ko uko imyaka ishira nabyo bigenda bishira. Ku bantu bageze mu myaka 30 iki kibazo kiba kimaze kugenda gikendera.

Uburwayi ushaka ko twazakubariza muganga , ohereza ikibazo cyawe kuri avichris2810@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mariza8 years ago
    NdabAramukije njenfite ikibazo naburiyumuti uburwayi bufara mukbuno hakabamo utuntutwutubyimba tubiri nikicyotuvura murakoze ntegerejinama zanyu
  • peter muyombano8 years ago
    Nukugera geza kugira isuku muzatubarize abashakashatsi ese haba harabonetse umutiuvura uruhara? Murakoze turabakurikira
  • peter muyombano8 years ago
    Nukugera geza kugira isuku muzatubarize abashakashatsi ese haba harabonetse umutiuvura uruhara? Murakoze turabakurikira
  • MUHORAKEYE juvenal1 year ago
    Murakoze kutugezaho uwo muti mutubwire umuti uvura ku nyara kuburiri Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND