RFL
Kigali

Sobanukirwa indwara yo kwibagirwa (Alzheimer)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/09/2017 7:04
0


Kuberako mu mibereho ya muntu, buri wese aba aca hirya no hino kugirango arebe ko yaramuka, usanga abantu benshi bahangayikishijwe n’imibereho yabo.



Buri muntu yibaza amaherezo y’ubuzima bwe bigatuma bamwe bacanganyukirwa bitewe n’uko bashobora kuba bagiye gushaka imibereho bakayibura cyangwa banayibona bakibaza aho ejo bazakura indi. Ibintu bituma umuntu uwo ari we wese ahora ahangayikiye ejo hazaza ugasanga arakubitiriza hirya no hino ngo arebe ko yaronka, byamushobera ubwonko bukabimenya nabwo bukagira ikibazo hagahita habaho kurwara indwara yo kwibagirwa ari yo Alzheimer mu ndimi z’amahanga.

Nkuko bitangazwa n’abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima, Alzheimer (indwara yo kwibagirwa) ni indwara ibaho bitewe n’uko imyakura( neurons) ifasha ubwonko bw’umuntu gukora neza iba yagize ikibazo cyangwa ikangirika, bigatuma umuntu uyifite atabasha gutekereza neza, akibagirwa mu gihe gito cyane ku buryo ashobora no kwibagirwa ibyo yari ari gukora muri ako kanya.

Ibi byigeze kuba ku munyabwenge ukomeye uzwi mu mateka witwa Newton aho yatashye agiye kurya agasanga mugenzi we babanaga yariye ariko asiga amagufwa n’amasahane ku meza, Newton ahageze ariseka cyane ati uziko nari ngarutse kurya kandi nariye kare! Ibi byagagarazaga ko yari afite iyi ndwara kuko nubwo yibwiraga ko yariye ntago byari byo kuko mugenzi we ari we wari wariye akibagirwa kwandurura.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bageze mu myaka ya za 50 kuzamura ari bo bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara ariko ngo kubera ibibazo byo mu mutwe hari nubwo abakiri bato bashobora kuyandura Ikibazo cyo kwibagirwa ku buryo bukabije ngo gishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo umubyibuho ukabije, indwara ya diabete, kunywa inzoga n’itabi bitewe n’uko ibyo byose bituma habaho kugabanuka kwa bimwe mu bice bigize ubwonko  ari na bwo bushinzwe kwibutsa umuntu.

Nk’uko byagaragajwe bikanatangazwa muri ‘Revue professionnelle Radiology’. Aha, Prof Kevin King umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Californie y’Amajyepfo (L’Université de Californie du Sud), avuga ko indwara n’ibindi bikora ku buzima bw’imitekerereze ya muntu, bigira aho bihurira cyane n’ubuzima bw’ubwonko. Ati “Icyo ni ikintu navuga ko cyari gisanzwe kizwi, ariko ubushakashatsi bwacu bwarushijeho kubigaragaza.”

Ngo biragoye cyane kugira ngo umuntu avumbure ko arwaye iyi ndwara ku giti cye, keretse nibura uwo babana abona ko imyitwarire igenda ihinduka aho agenda yibagirwa bya hato na hato, umujinya wa buri kanya, kuvuga ijambo ntariragize yibwira ko Atari ryo , kwitakariza icyizere ni bindi. Ngo ni byiza kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ubonye kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara kuko iyo igaragaye hakiri kare ivurwa igakira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND