RFL
Kigali

Sobanukirwa n'indwara yo kujojoba (Fistula)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/10/2017 12:21
1


Fistula ni indwara idakunze kumenyekana cyane ariko ngo ni mbi kuko iteza ibibazo ku wayirwaye ndetse no ku bantu babana n’uyirwaye.



Inzobere mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko fistula ari uguhura kw’inda ibyara cyangwa nyababyeyi n’uruhago rw’inkari, hari ahantu hasanzwe hanyura inkari ukwaho, inda ibyara, n’ahasanzwe hanyura umwanda wo muri toilette ukwaho, fistula rero ni uburyo bunyurana inkari zigaca mu nda ibyara cyangwa se wa mwanda na wo ugaca aho utagomba guca ku buryo umuntu aba atakibasha kumenya ko ashaka kwihagarika cyangwa kwituma ahubwo bikaza atabiteguye.

Dr. Emmanuel MANIRAKIZA uvura indwara z’abagore avuga ko akenshi fistula iboneka mu gihe umugore yatinze kubyara, umwana agatinda mu matako agatsikamira uruhago n’utunyangingo tujyana amaraso ntitube tugifite ubuzima tukabora, iyo tumaze kubora rero hacikamo umwobo noneho inkari zasohoka zigaca mu mwanya utari uwazo zigasohoka umuntu atabigizemo uruhare zigahora ziza buri kanya ari byo bita kujojoba, ukabona umuntu arahora yinubira kujojoba buri mwanya.

Dr. Emmanuel Manirakiza akomeza avuga ko ari n’ubwo ibyo bibaho umuntu agahora asohora umwanda wo mu kibuno buri kanya kandi nabyo bikaba atabishaka, ikindi gishobora gutera ubu burwayi ngo ni igihe umuganga aba ari kubaga umugore noneho agacikwa agatobora kuri nyababyeyi atabishakaga akaba ateje ikibazo muri ubwo buryo ariko ngo ntibikunze kubaho cyane.

Ngo aho ikibazo kibera kibi rero nuko umuntu ufite iyi ndwara agira umunuko ukabije kubera guhora yinyarira, guhora yibinze, bigatuma umunuko we udashira noneho abo babana bose ntibabashe kwihanganira umunuko we, icyo gihe umurwayi ahora mu bwigunge agashaka guhora ari wenyine ugasanga ntiyisanga muri sosiyete kubera umunuko aba afite, ibintu binamuviramo kugira ikibazo cy’ihungabana ryo mu mutwe kuko aba asa n’uwahawe akato.

Dore zimwe mu ngaruka umuntu urwaye fistula ahura na zo

-Guhagarara kw’imihango

-Kudashobora gukora imibonano mpuzabitsina kuko umubiri uba wumagaye

-Kurwara kanseri

-Kugira infection mu myanya ndangagitsina

-Guhorana umunuko ukabije

-Guhabwa akato na buri wese

-Kugira ihungabana mu mutwe kubera ibyo bibazo byose

Mu bigaragara ngo iyi ndwara ishobora gukira neza mu gihe uyifite yabimenya akajya kwa muganga hakiri kare. Mu kugira abantu inama ku bijyanye n’uko bakwitwara kugira ngo birinde iyi ndwara iteye ubwoba, Dr. Emmanuel Manirakiza avuga ko ubwirinzi bwa mbere ku babyeyi bose ari ukugerageza kubyarira kwa muganga, no gutanga ubuvuzi buhagije ku barwayi ku buryo ibyacika umuganga byaba impanuka nk’izindi ariko umuntu yatanze ubuvuzi buhagize.

Ikindi ni uko umuntu aramutse agize ibyago iyi ndwara ikamugeraho, ngo ni byiza ko yihutira kujya kwa muganga nibura mbere y’amezi atatu agize icyo kibazo kugira ngo akurikiranwe kare bityo n’amahirwe yo gukira burundu yiyongere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyo1 year ago
    umurwayi yakiraburundu kuburyo yakora imibonanompuzabitsin?





Inyarwanda BACKGROUND