RFL
Kigali

Sobanukirwa impamvu umubyeyi akubita igihwereye (abyara uwapfuye)

Yanditswe na: Rutayisire Patience
Taliki:24/05/2018 16:56
5


Mu turemangingo dufasha ubwirinzi bw’umubiri, habonekamo utwo mu bwoko bwa poroteyine tuzwi nka D (D antigen). Utwo rero ni two twahawe izina rya 'Rhesus' bitewe nuko uwatuvumbuye bwa mbere yatuvumbuye mu maraso y’inguge yo mu bwoko bwa Rhesus (rhesus macaque).



Iyi nguge kandi yifashishijwe mu gukora urukingo rw’ibisazi by’imbwa, imbasa, imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ndetse no kubasha kumenya ibijyanye n’ukwezi k’umugore. Iyo ku nsoro zawe zitukura (Red blood cells/globules rouges) hasanzweho utwo turemangingo, bivuze ko amaraso yawe ari: Rhesus pozitifu (Rh+) naho iyo ntaturiho ubwo aba ari Rhesus negatifu (Rh-). Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu barenga 80% bafite Rhesus Pozitifu (Rh+), naho abasigaye ni Rh- (bivuze ko bo nta rhésus bafite).

Dore  amatsinda atandukanye ubwoko bw’ amaraso bubarizwamo

Nk’uko buri bwoko bw’amaraso bubamo Rh+ na Rh-, amatsinda y’amaraso twayavugamo ni aya akurikira:

A+ na A-

B+ na B-

AB+ na AB-

O+ na O-

Iyi rhesus rero igira uruhare mu gutanga amaraso kuko iyo ufite Rh- ntiwaterwa amaraso ya Rh+. Gusa uwa Rh+ we atewe aya Rh- nta kibazo.

Rhesus igira uruhare runini mu gutwita

Tubanze tumenye ko iyi rhesus uyihabwa n’ababyeyi ukomokaho. Iyo umugore ari Rh- naho umugabo akaba Rh+, umwana ashobora kugira Rh+ akomoye kuri se. Iyo hagize amaraso y’umwana yambuka ingobyi akivanga n’aya nyina, umubiri w’umugore uhita ukora abasirikare bo kuza kurwana ukeka ko ari ikintu kije kugirira nabi wa mwana.

Akenshi rero umwana wa mbere avuka neza. Gusa mu kuvuka kwe, iyo bagenya urureri ruba ruhuza umwana na nyina hari amaraso basubiza inyuma. Ayo rero niyo atuma umubiri wa nyina ukora ba basirikare noneho inda zikurikiyeho zikajya zivamo kuko umubiri w’umugore uba ubona ya nda atwite nk’ikintu kije kwangiza.

Abo basirikari (anticorps/antibodies) bahita boherezwa mu maraso y’umwana noneho insoro zitukura z’umwana uri mu nda zikangirika, inda ikavamo cyangwa umugore agakubita igihwereye (akabyara uwapfuye). Twongereho ko iyo inda ya mbere ivuyemo n’ubundi umubiri ukora ba basirikare ku buryo n’ubundi ntayindi nda ishobora gukura nyuma yayo.

Uko bigenda iyo umugore wa rhesus- asamye inda ya rhesus+ bwa kabiri.

Kwa muganga iyo bamenye ko utwite umwana wa Rh+ wowe uri Rh-, inda itararenza ibyumweru hagati ya 28 na 32 bagutera urushinge rurinda ko inda ikurikiyeho yazavamo (Anti-D cyangwa immunoglobulin). Iyo bimenyekanye umaze kubyara bagomba guhita bagutera urwo rushinge utararenza amasaha 72 ubyaye.

Ntibivuzeko umugore wa Rh- atashakana n’umugabo wa Rh+. Gusa aba agomba kubivuga kwa muganga kugira ngo bazamufashe akibyara. Umugore wa Rh- kandi aramutse akuyemo inda cyangwa aviriye ku nda irengeje ibyumweru 20 agomba kujya kwa muganga bakareba niba yari atwite umwana ufite Rh+, maze bakamutera urwo rushinge.

Ni ingenzi cyane ko buri muntu wese yamenya ubwoko bw’amaraso ye (blood group) kugira ngo abashe kumenya uturemangingo twamaraso ye (rheusus) bityo, ibyo bigufasha mu gihe umuntu agiye guterwa amaraso kwa muganga kuko uhita uvurwa ako kanya abaganga batiriwe bagupima ngo bamenye groupe yawe ndetse ukaba usobanukiwe neza n’umubiri wawe mu buryo bw’imyororokere.

Src:Huggies.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harindintwari 5 years ago
    murakoze cyane mujye mukomeza kutugezaho amakuru yubwenge nkaya erega burya itangaza makuru naryo ni ishuri .Mukomerezaho amakuru nkaya ni ingenzi
  • BuJoel5 years ago
    Iyi nkuru iranshimishije cyanee kuko byose yabivuye imusi( ikoranye ubwenjye nubusesenguzi bwinshi), mujye mutugezaho amakuru nkaya bizagabanya abana bapfa bavuka akenshi bitewe no kutamenya amakuru nkaya y'ingenzi. Mukomerezaho kuko murimo kudukundisha gusoma ikinyamakuru cyanyu kubera ko muri kutubwira ibyubaka ubuzima binarinda ubususire bw'abanyagihugu. Murakoze
  • Solange5 years ago
    Ooohh iy'inkuru irashimishije cyane, irigisha, courage mwana Uwiteka agukomeze, komeza utugezeho nizindi nyinshiiiii
  • 5 years ago
    Murakoze cyane
  • Theogene5 years ago
    Good to know and thank you guys.





Inyarwanda BACKGROUND