RFL
Kigali

Sobanukirwa ibijyanye no kuboneza urubyaro

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/04/2018 16:26
1


Benshi mu banyarwanda bakunze kwibaza kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ndetse benshi ntibayivugeho rumwe bitewe na zimwe mu ngaruka zivuga kuri iyi gahunda,



Nyuma yo kubona ko hari batayivugaho rumwe, twegereye Dr, MANIRAKIZA Emmanuel, inzobere mu kuvura indwara z’abagore maze adusobanuriira byinshi kuri iyi gahunda. Yagize ati”Ubusanzwe kuringaniza imbyaro harimo ibibazo bitatu nk’abaganga dukunda guhura nabyo, icya mbere ni imyumvire ku bakabikoze, kumva uburyo bikorwamo ndetse n’ingaruka zikunze kubonekamo”

Ese ni ubuhe buryo bwiza bwakoreshwa mu kuringaniza urubyaro?

Dr MANIRAKIZA: "Ubundi nk’abaganga twumva ko uburyo bwiza bukoreshwa, ni uburyo bufasha umuntu kugera ku ntego ye tumusobanurira uburyo bwose bwamufasha kudasama atabiteganije n’ubwagerageza kujyana n’umubiri we ariko uburyo bwa gakondo nko kwiyakana no kwifata twe nk’abaganga ntitubwemera kuko buba busa no kwirinda n’ubundi kandi buriya igihe icyo ari cyo cyose wasama.

Kwa muganga rero dukoresha imiti y’imisemburo n’ubutari ubw’imisemburo, ubw’imisemburo rero burimo ubw’imyaka itanu, itatu gusubiza hejuru ndetse n’ubw’mezi atatu, kumwe gutyo gutyo hakaba n’agapira bashyira mu nda ibyara"

Ese ni izihe ngaruka zishobora kubaho mu gihe umuntu yafashe imiti yo kuboneza urubyaro?

Dr, MANIRAKIZA “Ingaruka zishobora kubaho ziratandukanye bitewe n’uburyo umuntu yakoresheje, hari iziba zizwi zitagize icyo zitwaye ariko hari n’izimutungura, gusa biterwa n’uburyo umuntu aba yakoresheje”

Ese ko hari abantu baboneza urubyaro ariko bakongera kwivuza kubyara hakazamo imbogamizi?

Dr, MANIRAKIZA “Izo cases duhura nazo cyane kuko tubonana n’ababyeyi buri munsi, bitewe n’imisemburo wakoresheje mu kuboneza urubyaro, ukwezi k’umugore kurahindagurika cyane ariko nyum y’mezi atatu uhagaritse kuboneza urubyaro umuntu arongera agasama.

Iyo bigeze ku mwaka utarasama nibwo ugana baganga bakagufasha , hari n’abajya mu mihango idasanzwe ikaza ari myinshi ariko ibyo ni ibisnzwe cyangwa se kubura imihango nko mu gihe cy’amezi abiri, ariko nanone mu gihe ugize ikibazo icyo ari cyo cyose kiguteye amacyenga jya kwa muganga barebe ko nta kibazo ufite”

Ese ko hari ababoneza urubyaro nyuma bakarwara ibibyimba byo biterwa n’iki?

Dr, MANIRAKIZA “Ubundi uburyo bwose dukoresha buba bwarakorewe ubugenzuzi ariko kandi imiti myinshi akenshi ikunze kugira izindi ngaruka zitandukanye ariko burya haba harebwe ku byiza umuti ushobora kumarira umuntu  kurenza ibibi ufite, ababyeyi benshi rero bafite imyumvire itndukanye ko iyo miti itera ubugumba, ibibyimba n’ibindi, gusa icyo navuga nuko izo ndwara niba zarabonetse ku bantu babonej urubyaro mbere navuga ko hari indi mpamvu iba yabiteye nkuko byabaho umuntu ataboneje urubyaro”

Ese ni iyihe nama wagira abantu kuri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro?

Dr MANIRAKIZA “Inama natanga nuko bagerageza kumenya kuboneza urubyaro icyo aricyo, bagakoresha uburyo babanje kumarwa impungenge bakirinda kugendera ku makuru bahawe Atari yo,yego hari umuntu bishobora gutera ingaruka nkeya ariko si kuri bose kuko hari n’ufata imiti isanzwe ikamutera ingaruka”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeannette6 years ago
    iyo umuntu yafashe agapira ko kukuboko kimyaka itatu akamara imyaka ibiri atarabona imihango byo suburwayi





Inyarwanda BACKGROUND