RFL
Kigali

Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya kanseri y’ibere

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/10/2017 14:14
0


Kanseri y’ibere ni yo ndwara ya mbere igaragara mu bagore ku isi hose ikaba ari nayo ikunze kubahitana cyane nkuko ubushakashatsi bubigaragaza,yibasira bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitewe n’uko nta bushake bwo kuyipimisha abantu bagira



Nyuma yo kumenya ko byagaragaye ko mu Rwanda iyi ndwara yafashe indi ntera, Inyarwanda.com yagerageje gushaka umwe mu nzobere mu bijyanjye n’indwara z’abagore, Dr. MANIRAKIZA Emmanuel maze atubwira byinshi kuri iyi ndwara.

Ese kanseri y’ibere ni iki?

Dr. Manirakiza Emmanuel: Ubundi kanseri y’ibere biragoye kuyumvisha umuntu utabanje kumusobanurira neza kanseri ubwayo.

Kanseri ni indwara y’umubiri ijyanye n’imihindagurikire y’utunyangingo bita cellules, utu tunyangingo rero dushobora kwivumbagatanya igihe icyo ari cyo cyose kandi ahantu hatandukanye ku mubiri w’umuntu, iyo twivumbagatanyije bituma habaho uburwayi bw’ahantu hagize ikibazo bigatuma habaho icyo twita kanseri.

Ibere rero hariho ibintu byinshi bishobora gutuma rigira ibibazo birimo gukura nabi kwa za cellules twavuze haruguru, imyunyu ngugu cyangwa imisemburo yaje nabi mu ibere, aha rero nubwo n’abagabo bashobora kurwara kanseri ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore ari bo bakunze kugira kanseri y’ibere bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye birimo kugira imyaka myinshi, umuryango uvukamo, imibereho irimo umubyibuho ukabije, gucura, gutinda kujya mu mihango, gutinda gucura n’ibindi.

Ni ibihe bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye kanseri y’ibere?

Dr. Manirakiza Emmanuel: "Ubusanzwe ntabwo byoroshye guhita umenya ko umuntu arwaye kanseri y’ibere atayipimwe ariko,itangira umuntu ataribwa nyuma y’igihe kinini agatangira kubona ibimenyetso, bishatse kuvuga ko hari igihe umuntu abona ibimenyetso nyuma y’igihe kinini yaranduye, ibyo bimenyetso birimo:

Kubona impinduka ku mabere yawe, urugero ugasanga atangana kandi yari asanzwe angana, Guhinduka k’uruhu rw’ibere rirwaye, Kumva uburibwe budasanzwe mu ibere, Kumvamo ikibyimba kandi gikomeye ukuntu, Gukanda ibere hakavamo ibintu bimeze nk’amaraso, Kuzana amasazi mu kwaha n’ibindi”

Ni gute umuntu yakwirinda iyi ndwara?

Dr. Manirakiza Emmanuel: Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ni bumwe gusa, aho umuntu akwiye kugenzura amabere ye umunsi ku munsi kandi akagerageza kumva niba nta mpinduka igaragara.

Ikindi umuntu akwiye gukora ni uguhora ajya gusuzumisha amabere ye kwa muganga nibura buri mezi atatu akajya kubaza niba nta kibazo afite kuko burya iyo indwara imenyekanye hakiri kare, ishobora no gukira mu buryo bworoshye kuko iba yafatiranywe hakiri kare.”

Tubibutse ko kujya kwisuzumisha kwa muganga bitakurinda kwandura iyi ndwara ya kanseri y’ibere ahubwo bigufasha kuba wakurikiranwa hakiri kare mu gihe usanze warayanduye bikaguha n’amahirwe yo kuyikira vuba itaragera mu zindi ngingo kuko iyo yarengeranye nta byiringiro byo gukira biba bigihari. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND