RFL
Kigali

Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’uruhu yitwa Ise

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/01/2018 17:51
0


Ise ni indwara ikunze kwibasira uruhu ikaruhindurira ibara ku buryo uyirwaye aba agaragara nk’ufite amabara aho iyi ndwara yafashe ndetse rimwe na rimwe ugasanga umuntu arishimagura bikabije.



Abahanga mu by’uruhu bavuga ko Ise ari imwe mu ndwara zifata uruhu, ikaba iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege kitwa Malassezia furfur  ariko kazwi nka fungi kakaba kibera mu mubiri w’umuntu ariko ku ruhu.

Igitangaje kuri aka gakoko ni uko ubusanzwe gafite umumaro wo kurinda zimwe mu ndwara z’uruhu ariko ngo iyo kiyongereye cyane gashobora kuba katera indwara y’Ise ari nabwo umuntu atangira kugira amabara ku mubiri we. Ibimenyetso byayo rero ntibiyoberana kuko byigaragaza aho usanga umuntu afite amabara atandukanye ku mubiri ndetse akishimagura cyane.

Ese uretse agakoko ka fungi n’iki kindi gishobora kuba intandaro yo kurwara Ise?

Muri ibi harimo:Kuba umuntu afite ubudahangarwa bw’umubiri budahagije, kuba umuntu afite imirire mibi, kugira imisemburo ihindagurika no gushyuha cyane no kubira ibyuya byinshi.

Ese iyi ndwara yavurwa ite?

Bimwe mu byo ushobora gukora bikakuvura ise harimo kuba wafata amazi y’igikakarubamba ukayasiga aho Ise yafashe ukabikora icyumweru wikurikiranya. Utabonye igikakarubamba ushobora gukoresha vinegar aho ushobora kuyifata ukayisiga ahagiye Ise mu gihe kingana n’iminsi itanu gusa uba umaze gukira.

Ikindi ukwiye kumenya ni ukurushaho kugira isuku cyane: Ku mubiri wawe, ku myambaro cyane cyane iy’imbere ndetse no ku mashuka uraramo. Ibyo byose bizagufasha gukumira indwara y’ise ifata uruhu rw’umuntu ikaruhindanya ndetse umuntu akagira ipfunwe ryo kujya mu bandi cyane cyane iyo yafashe mu maso cyangwa mu ijosi.

Src: Top santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND