RFL
Kigali

Sobanukirwa byimazeyo indwara ya Hepatite B hamwe na Dr. MAKUZA

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/01/2018 13:10
4


Hepatite B ni indwara ikunze kwibasira abatari bake muri iki gihe ariko benshi ntibaramenya inkomoko yayo n’icyo bakora ngo bayirinde, ni muri urwo rwego Inyarwanda.com twegereye Dr.MAKUZA Jean Damascene maze atubwira byinshi kuri iyi ndwara.



Ese Hepatite ni iki?

Dr. MAKUZA: Biragoye gusobanura hepatite mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko muri make tugenekereje ni ikibazo gifata umwijima bitewe n’ibintu umuntu aba yafashe bishobora kuwangiza cyane ari nabyo biwutera kuba indwara.

Bimwe mu bishobora kwangiza umwijima harimo kunywa inzoga, gufata imiti myinshi irenze urugero ndetse na virus zitandukanye zirimo A,B,C,D ariko twibanda cyane kuri B kuko ari yo ihangayikishije isi kuko iyo itavuwe neza bishobora gutuma umwijima usaza, amazi akaza mu nda bitewe n’ibisebe uba ufite, umwijima ukagira inkovu noneho amazi akuzura mu nda ari byo benshi bita urushwima iyo birenze ahongaho rero biba kanseri y’umwijima.

Ni ryari umuntu ashobora kumenya ko arwaye Hepatite B?

Dr. MAKUZA: Ikintu gihangayikishije isi nuko iyi ndwara igaragara nyuma y’imyaka hagati ya 15 na 20 bityo igakunda guhitana abantu bitewe no kutamenya ko ariyo urwaye cyangwa se wanabimenya ukabimenya utinze.

Hepatite B rero ni indwara yandurira mu maraso, ikintu cyose kiri mu maraso gishobora kukwanduza, nko gukoresha ibikoresho bimwe, igihe wikase n’urwembe rwakoreshejwe n’uyirwaye, igihe utewe inshinge abandi bakoresheje, kogosha, ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abakora kwa muganga na bo bafite aho bahurira n’amaraso bashobora kwandura hepatite.

Ese Hepatite B ishobora kuvurwa igakira?

Dr. MAKUZA; Kuyivura ntibyoroshye cyane iyo yamaze kukurenga ariko iyo wayifatiranye birashoboka ko wakira nibura nyuma y’amezi 6 igufashe ariko ni gacye cyane, gusa nko ku bana bayivukanye cyangwa bayirwaye bakiri bato biragoranye ko bakira rwose keretse kuguha imiti igabanya ubukana bwayo.

Nyuma yo kubona ko iyi ndwara iteye ubwoba ni byiza kwirinda kurusha kwivuza cyane ko twanabonye ko iyo yarenze umuntu idapfa gukira, ni byiza kwirinda gukoresha ibikoresho bikomeretsa wanabikoresha ukabikoresha wenyine ubundi ukagerageza kwipimisha kugira ngo umenye aho uhagaze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shadady6 years ago
    Muraho Nifuje kubabaza kuriyi rwara ya Hepatite B ko hirya no hino usanga bafata inkingo zayo , zaba hari icyo zikumira k'umwijima kugirango utayirwara? Ziriya nkingo zifite akahe kamaro k'umuntu ukomeza ku nkwa inzoga kandi ziri muyiyitera? Ese urwo rukingo rumara igihe kingana gute m'umubiri ngo wongere gusubira gufata izindi nkingo? Murakoze
  • Niyo5 years ago
    akamaro kurukingo nukugirango bareme abasirikare bashobora kurwana iyo virusi mugihe yinjiye mumubiri wawe. kubyerekeye inzoga urukingo ntirushobora kurinda hepatite yatewe ninzoga. icyiza nukureka inzoga kuko zishobora kwangiza numutima wawe ( alcoholic cardiomyopathy). murakoze
  • Ngiringoga jean Bosco5 years ago
    Niye mpamvu waba urigufata imiti ya hepatite B ukabyimba ibirenge?
  • Camarade4 years ago
    Mwiriwe neza ese iyo wamaze kuyandura (Hpipatite B)iyo miti uhabwa itangirwa Ubuntu? Uyifatirahe?





Inyarwanda BACKGROUND