RFL
Kigali

Sobanukirwa akamaro k’uturemangingondodo (Fibres) mu mubiri wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/01/2018 15:24
0


Uturemangingondodo cyangwa Fibres mu ndimi z’amahanga ni ubwoko bw’ibiribwa bibarirwa mu binyamasukari, bikaba ari ingenzi mu mubiri w’umuntu kuko bifasha igogora ry’ibiryo ndetse no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, diyabete, kanseri ndetse n’izindi ndwara zangiza amara.



Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko utu turemangingondodo cyangwa Fibres zigabanijemo ibice bibiri ari byo: Uturemangingondodo tuyenga mu mazi (Fibres Soluble) dufasha mu kugabanya ingano ya Cholesterol igihe yabaye nyinshi mu mubi, n’uturemangingondodo tutayenga ni ukuvuga tutivanga mu mazi tugafasha ibindi biryo guca mu rwungano ngogozi tugasukura amara ndetse tukanayarinda kwangirika kwa hato na hato.

Ushobora kwibaza ingano y’utu turemangingondodo ukwiye gufata ku munsi, dore igisubizo:

Amakuru dukesha ikigo cy’abahanga mu by’ubuvuzi Institute of medicine avuga ko nibura: Abagore bagomba gufata garama g 25 ku munsi, Abagabo bagomba gufata g 38, Abana bari hagati y’imyaka 5-11 bagomba gufata g 20, Abana bari hagati y’imyaka 12-16 bagomba g25 naho guhera ku myaka 16 kuzamura bagomba gufata g30. 

Ese utu turemangingondodo wadukurahe?

Hamwe mu ho abashakashatsi bagaragaje hashobora kubonek fibre ni: Inkeri, amacunga,indimu,imineke,inanasi,pome,karoti,ibijumba,ibirayi, amashu, amashaza n’ibishyimbo, Soya,ibigori,ubunyobwa, amapera n’imboga. Abashakashatsi bavuga ko uramutse ufashe ibi biribwa neza ntaho ushobora guhurira n’ikibazo cy’impatwe, indwara zifata amara, diabete n’izindi.

Src: Medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND