RFL
Kigali

Sisqó na French Montana bavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/11/2017 10:45
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 45 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 313 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 52 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

694: Mu gihe cy’ubwami bwa Hispania (bwaje kuvamo igihugu cya Espagne), mu nama ya 7 ya Toledo, umwami Visigoths yashinje abayahudi gufasha abayisilamu kurwanya ubwami bwe maze akatira igihano abayahudi bose cyo gukora ubucakara.

1906: Theodore Roosevelt yabaye perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika ukoreye urugendo hanze y’igihugu aho yari agiye mu gihugu cya Panama kureba uko imirimo yo kubaka umuyoboro wa Panama ihagaze.

1953: Igihugu cya Cambodia cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.

1967: Numero ya mbere y’ikinyamakuru Rolling Stone yagiye hanze.

1989: Mu gihe hari hashize imyaka isaga 40 ubudage bwaracitse mo ibice bibiri nta muturage wo mu gice kimwe ujya mu kindi, urukuta rwatandukanyaga Ubudage bw’iburasirazuba n’uburengerazuba cyaciwemo inzira aho abaturage bo mu gice kimwe batangiye gutemberera mu kindi. Iki gikorwa cyabaye itangiriro ry’ubwiyunge hagati y’ibice byombi, ndetse kiba n’itangiriro ry’isozwa ry’intambara y’ubutita, n’isenyuka ry’ubukominisiti mu gice cy’uburasirazuba bw’uburayi cyane cyane mu Burusiya.

1994: Ubutabire: Ku rutonde rwa Elements of periodic table hiyongereyeho Darmastadtium.

Abantu bavutse uyu munsi:

1877: Enrico De Nicola, uwabaye perezida wa mbere w’ubutaliyani nyuma y’isenyuka ry’ingoma ya cyami nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1959.

1914Hedy Lamarr, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Australia akaba ari n’umuvumbuzi, aho ubuvumbuzi bwe bwifashishwa mu ikoranabuhanga rya Wi-Fi na Bluetooth muri iki gihe yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 2000.

1918: Choi Hong Hi, umusirikare akaba n’umuhanga mu mirwano w’umunyakoreya y’epfo akaba ari mu batangije uburyo bw’imirwanire ya Taekwondo nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2002.

1948: Luiz Felipe Scolari, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1970: Scarface, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Geto Boys nibwo yavutse.

1971: Big Pun, umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya Terror Squad nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2000.

1974: Alessandro Del Piero, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1977: Chris Morgan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1978: Sisqó, umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Martin Taylor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1980: James Harper, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Eyedea, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984French Montana, umuraperi w’umunyamerika ufite inkomoko muri Maroc nibwo yavutse.

1985: Bakary Soumaré, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1990: Nosa Igiebor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

Abantu bitabya Imana uyu munsi:

1970: Charles de Gaulle, wabaye perezida w’ubufaransa yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.

1991Yves Montand, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umufaransa ufite inkomoko mu Butaliyani yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

2000Eric Morley, umunyamakuru wa televiziyo w’umwongereza, akaba ariwe watangije amarushanwa ya Nyampinga w’isi yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

2002Merlin Santana, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 32 y’amavuko.

2008Miriam Makeba, umuhanzikazi w’umunyafurika y’epfo yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko, akaba yaraguye ku rubyiniro mu gihugu cy’ubutaliyani aho yari mu gikorwa cyo kuririmba mu gitaramo cyo guhashya umutwe w’iterabwoba w’abataliyani Camorra.

2012: Major Harris, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Delfonics yitabye Imana ku myaka 65 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ukwishyira no kwizana kwa muntu ku isi, ukaba wizihizwa cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika (World Freedom Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND