Umunyempano Kabera Arnold [Sintex] wibanda ku njyana z’uruhurirane mu mudiho w’injyana za kinyafurika akabifatanya na Dancehall yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo yise 'Icyoroshye'.
Muri iyi ndirimbo agira ati “Sinarekera kureba mu mboni z’amaso yawe. Benshi bakureba icyoroshye ukabereka y’uko utoroshye ukaba ari njye ureba icyoroshye. Ibyo ndabikubahira…” Iyi ndirimbo yumvikanamo n’andi magambo menshi meza yumvikanisha urukundo rw’umusore n’umukobwa.
Iyi ndirimbo “Icyoroshye” yumvikana mu ndimi nk’Ikinyarwanda”, “Igishwahili” n’”Ikigande”. Mu ndirimbo uyu musore amaze gukora harimo: “Ndabyimenyera”, “Superstar”, “Nzakubona”, "Ntabyubuntu" n’izindi. Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo “Icyoroshye” yatunganyijwe na Vicky The creator, ifatwa ry’amashusho riyoborwa (Video Directed) na MICI.
TANGA IGITECYEREZO