RFL
Kigali

Sia, Bradd Pitt na Christina Aguilera bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/12/2017 8:25
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 51 mu byumweru bigize umwaka, tariki 18 Ukuboza, ni umunsi wa 352 mu minsi igize uyu mwaka, hakaba Babura iminsi 13 ngo umwaa urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1622:Ingabo z’igihugu cya Portugal zatsinze ingabo z’ubwami bwa Kongo mu rugamba rwiswe urwa Mumbi, hakaba ari mu gihugu cya Angola kuri ubu.

1642:Umunyaburayi Abel Tasman yabaye uwa mbere ku kugera muri Nouvelle Zalande.

1787:Leta ya New Jersey yabaye Leta ya 3 mu kwemera kugendera ku itegekonshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika.

1956:Igihugu cy’ubuyapani cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1958:Icyogajuru cya mbere cy’itumanaho cyiswe Project SCORE, cyoherejwe mu kirere na Amerika.

1966:Ukwezi k’umubumbe wa Saturne kwiswe Epimetheus kwavumbuwe na Richard L. Walker.

1978:Igihugu cya Dominika cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1997:Porogaramu ya HTML 4.0 yashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa World Wide Web.

2005:Mu gihugu cya Chad hatangiye intambara yo mu gihugu aho umutwe warwanyaga Leta byavugwaga ko uterwa inkunga na Sudan watangiye gukora ubwicanyi mu baturage mu gace ka Adré.

2006:Leta zunze ubumwe z’abarabu zakoze amatora yazo ya mbere mu mateka y’icyo gihugu.

2010:Mu gihugu cya Tunisia hatangiye imyigaragambyo y’abaturage, nyuma y’uko umusore w’imyaka 25 Mohamed Bouazizi yitwikiye mu ruhame. Iyi myigaragambyo yahiritse ku butegetsi perezida Abdin Ben Ali, ndetse iba itangiriro ry’imyigaragambyo yabaye mu bihugu by’abarabu.

2015:Mu Rwanda habaye amatora ya Kamarampaka yo guhindura itegekonshinga, mu rwego rwo kwemerera perezida Paul Kagame kwiyamamariza manda ya 3.

Abantu bavutse uyu munsi:

1856: J. J. Thomson, umunyabugenge w’umwongereza, wanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu bugenge nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1940.

1878: Joseph Stalin, wabaye umutegetsi w’ubumwe bw’abasovieti mu gihe cy’intambara y’isi ya 2 nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1953.

1890: Edwin Armstrong, umukanishi w’amamashini w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye Radio nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1954.

1943: Keith Richards, umuririmbyi, umucuranzi wa guitar, akaba n’umukinnyi wa filime w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya The Rolling Stones nibwo yavutse.

1946: Steven Spielberg, umuyobozi wa filime w’umunyamerika awamenyekanye kuri filime nka Jurassic Park… nibwo yavutse.

1963: Brad Pitt, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, akaba ari umugabo w’umukinnyikazi Angelina Jolie nibwo yavutse.

1963: Pierre Nkurunziza, perezida w’u Burundi nibwo yavutse.

1966: Gianluca Pagliuca, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1968: Casper Van Dien, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1969: Justin Edinburgh, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1970: DMX, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1970: Lucious Harris, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1974: Mutassim Gaddafi, umuhungu wa Mouamar Gaddafi, wari umusirikare mu ngabo za Libya nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.

1975: Sia, umuhanzikazi w’umunya-Australia nibwo yavutse.

1978: Katie Holmes, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Mamady Sidibé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamali nibwo yavutse.

1979: Carlos Fernandes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal yabonye izuba.

1980: Christina Aguilera, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1989: Ashley Benson, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1995: Konrad Zuse, umukanishi w’amamashini w’umudage akaba ariwe wakoze ishusho ya mudasobwa yo mu bwoko bwa Z3 yaratabarutse ku myaka 85 y’amavuko.

2011: Václav Havel, perezida wa mbere w’igihugu cya Czech yaratabarutse, ku myaka 75 y’amavuko.

2012: Mustafa Ould Salek, wigeze kuba perezida wa Mauritania yaratabarutse, ku myaka 76 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abimukira (International Migrants Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND