RFL
Kigali

Si umusazi ahubwo ni umurwayi wo mu mutwe-abanyarwanda barasabwa kwirinda kumuha akato

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:19/09/2014 8:44
5


Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe uzaba tariki 10/10/2014,ikigo cyita ku ndwara zo mu mutwe cya Neuro-Psychiatric Hospital Caraes Ndera kirasaba abanyarwanda bose kurwanya akato gakorerwa abarwayi bo mu mutwe.



Mu mahugurwa y’umunsi umwe iki kigo cyahaye abanyamakuru ku buzima bwo mu mutwe,ubuyobozi ndetse n’abakozi b’iki kigo basabye abanyarwanda bose muri rusange kwirinda imvugo ndetse n’imyitwarire isesereza ndetse ikanaha akato abantu barwaye indwara zo mu mutwe.

gtkhj

Frere Charles Nkubiri arahamagarira abanyarwanda gufatanya bakarwanya akato gahabwa abarwayi bo mu mutwe

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Caraes Ndera Frere Charles Nkubiri yagarutse ku mvugo zimwe na zimwe zisesereza kandi ziha akato abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe.Nk’uko yakomeje abivuga,muri sosiyete nyarwanda usanga usanga bavuga amagambo Atari meza kuri aba barwayi ndetse n’ikigo kibakira cya Caraes Ndera.Muri ayo magambo harimo nka:Abasazi,igishinge cy’I Ndera,Dossier y’I Ndera,ndetse n’izindi mvugo zo gutebya ndetse no gutera urwenya ariko zipfobya ndetse zikanasesereza abarwayi bo mu mutwe.

ougjlj

Muganga Jean Michel Iyamuremye,inzobere mu ndwara zo mu mutwe yasobanuriye abanyamakuru byinshi kuri izi ndwara

Aha,uyu muyobozi yagize ati:”Hari imvugo zitari nziza abanyarwanda bakunze gukoresha ku barwayi bo mu mutwe zigamije kubapfobya,ukumva ngo abasazi,igishinge cy’I Ndera,Dossier y’I Ndera,n’izindi.Tugomba kumva ko umuntu twita umusazi ari umuntu ubabaye ugomba kwitabwaho aho guhabwa akato no guhungwa”.

ou

Abanyamakuru barasabwa ubufatanye mu kurwanya akato gahabwa abarwayi bo mu mutwe

Mu mibare itangwa n’ubuyobozi bw’iri vuriro,ivuga ko bafite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bo mu mutwe bagera kuri 351(umubare w’uburiri),kugeza ubu 95%by’iyi myanya ikaba irimo abarwayi.Iyo umurwayi azanwe muri ibi bitaro amara igihe kiri ku kigereranyo cy’iminsi 28 iyo uburwayi bwabo bukomeye.Mu barwayi bagana iki kigo,67% baba bari buhite bataha,mu gihe 33% bashyirwa mu bitaro.

 yuh

Aha,Dr.Butoto,inzobere mu ndwara zo mu mutwe yamaze impungenge abanyamakuru ku nshinge n'imiti ikoreshwa muri ibi bitaro

Mu barwayi bo mu mutwe bagana iki kigo,76% baba barwaye indwara zijyanye n’igicuri(Epilepsy),mu gihe 23% baba barwaye izindi ndwara zo mu mutwe zinyuranye.

Ubuyobozi bw’ibitaro by’ubuvuzi bwo mu mutwe cya Caraes Ndera,bukomeza bushimangira ko abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire itari yo bafite kuri ibi bitaro ndetse n’ibihakorerwa aho bwemeza ko ari ibitaro nk’ibindi kandi biri ku rwego rw’ibitaro bikuru mu Rwanda.Aha,bagarutse ku mvugo ikunze gukoreshwa ngo:”Igishinge cy’I Ndera”aho bavuze ko bakoresha imiti isanzwe,yemewe kandi yabugenewe.

Kugeza ubu,iki kigo gifite irindi shami ryacyo mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye ndetse n’ikindi kigo cyakira abafite uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku biyobyabwenge cyitwa “Icyizere”giherereye mu karere ka Kicukiro.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa9 years ago
    Iki kigo kirafasha nubwo abantu benshi bazi ko ari mu basazi gusa
  • Darius Manzi9 years ago
    Muri abantu babagabo
  • Habimana9 years ago
    Jyewe hari umuntu nzi wahivurije kandi ubu yarakize nta kibazo afite...Imana ibahe umugisha
  • Mungwakuzwe9 years ago
    Abanyarwanda bacyeneye ibigo nkibi, ese byashoboko ko babishyira mubindi bice byurwanda?
  • 9 years ago
    Leta ikwiye kongerera ingufu ibigo nkibi kkuko indwara zo mu mutwe zabaye nyinshi





Inyarwanda BACKGROUND