Mu ijoro ryakeye nibwo humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Shimon Peres wabaye Perezida wa Israel kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu 2014. Usibye kuba Perezida w’icyo gihugu yanabaye Minisitiri w’Intebe inshuro ebyeri.
Shimon Peres wabaye Perezida wa 9 wa Israel, kuri uyu wa 28 Nzeri 2016 yitabye Imana ku myaka ye 93 akaba yazize uburwayi bwo kuva amaraso mu bwonko dore ko yari amaze ibyumweru bibiri mu bitaro byo muri Israel byitwa Sheba Medical Center, biherereye hafi ya Tel Aviv nkuko bitangazwa na The guardian. Urupfu rwe rwashavuje benshi barimo abayobozi bakomeye ku isi aho Perezida Barack Obama yavuze ko abuze inshuti ikomeye.
Mu mwaka w’1994 nyakwigendera Shimon Peres yahawe igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel ashimirwa uruhare yagize mu guharanira ko abanya Israel babana mu mahoro n’abanya Palesitine na cyane ko bahoze ari abaturanyi ba hafi bityo akaba yarasangaga bikwiye ko baba inshuti za hafi.
Hano ni muri 2012 ubwo Perezida Obama yamwambikaga umudari
Shimon Peres na bagenzi be bahawe ibikombe by'amahoro
Yari umwe mu bayobozi bakomeye ku isi bavuga rikijyana
Yitabye Imana ku myaka 93 bishavuza abanya Israel n'inshuti zabo
Muri 2013 ubwo yari yakiriye Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO