RFL
Kigali

Shimon Peres wayoboye Israel imyaka 7 yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2016 8:41
4


Mu ijoro ryakeye nibwo humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Shimon Peres wabaye Perezida wa Israel kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu 2014. Usibye kuba Perezida w’icyo gihugu yanabaye Minisitiri w’Intebe inshuro ebyeri.



Shimon Peres wabaye Perezida wa 9 wa Israel, kuri uyu wa 28 Nzeri 2016 yitabye Imana ku myaka ye 93 akaba yazize uburwayi bwo kuva amaraso mu bwonko dore ko yari amaze ibyumweru bibiri mu bitaro byo muri Israel byitwa Sheba Medical Center, biherereye hafi ya Tel Aviv nkuko bitangazwa na The guardian. Urupfu rwe rwashavuje benshi barimo abayobozi bakomeye ku isi aho Perezida Barack Obama yavuze ko abuze inshuti ikomeye.

Mu mwaka w’1994 nyakwigendera Shimon Peres yahawe igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel ashimirwa uruhare yagize mu guharanira ko abanya Israel babana mu mahoro n’abanya Palesitine na cyane ko bahoze ari abaturanyi ba hafi bityo akaba yarasangaga bikwiye ko baba inshuti za hafi.

Image result for shimon peres died

Hano ni muri 2012 ubwo Perezida Obama yamwambikaga umudari

Palestinian leader Yasser Arafat, then Israeli Foreign Minister Shimon Peres, and late Israeli Prime Minister Yitzhak Rabin as they pose with the Nobel Peace Prize, 1994.

Shimon Peres na bagenzi be bahawe ibikombe by'amahoro

Image result for shimon peres died

Yari umwe mu bayobozi bakomeye ku isi bavuga rikijyanaImage result for shimon peres died

Yitabye Imana ku myaka 93 bishavuza abanya Israel n'inshuti zabo


Muri 2013 ubwo yari yakiriye Perezida w'u Rwanda Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ramba7 years ago
    RIP, Israel shares a lot in common with Rwanda
  • Vincent7 years ago
    Imana imwakire mu bayo
  • ramba7 years ago
    RIP, our heartfelt and deepest sympathy to Israel. Rwanda and Israel almost share the same History.
  • PETER7 years ago
    rip, imirimo ye iragenda imuherekeje,uyu prezida yakoze Imirimo ikomeye cyane, gusa tujye twibuka ko urupfu ntawe rutinya bitume twubaha Imana tukiri mu mubiri kuko nitumara gusezerera uyu mubiri imirimo twakoreye iyaturemye Izagenda iduherekeje, twubahe abatuyobora tutibagiwe no kubaha cyane Imana yadushyize ku isi, ikaturema idufiteho umugambi mwiza. (NUKO DAWIDI AMAZE GUKORA IBYO IMANA ISHAKA MU GIHE CYE ARAPFA ASANGA BA SEKURUZA)





Inyarwanda BACKGROUND