RFL
Kigali

SHF ku bufatanya na UMC n’abakangurambaga ba SIHCO bazanye uburyo bushya bwo kwirinda Malaria

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:31/08/2018 11:35
0


Mu Rwanda, indwara ya Malaria ni imwe mu zikunze kugarukwaho cyane kuko ikiyitera tutatinya kuvuga ko kibana n’abantu. Niyo mpamvu hakorwa ibishoboka byose ngo yirindwe mu ngeri zose ndetse inavurwe uko bikwiye.



SFH yazanye uburyo bwo kwirinda Malaria no kuyirwanya kurushaho yifashisha abakinnyi b’ikinamico umurage ndetse n’abakangurambaga bamaze kumenyerwa ku bunyamwuga ba SIHCO. Ubu buryo bushya bwigishijwe abaturage bo mu byaro cyane koari ho usanga akenshi hibasirwa n’iyo ndwara ya Malaria.

Hifashishijwe abakinnyi b'ikinamico umurage mu gutambutsa ubutumwa


Uduce twigishirijwemo ubu buryo bushya bwo kwirinda Malaria ni Ririma na Mayange two mu Bugesera ndetse na Rukomo na Gicumbi. Si abaturage gusa bitabiraga ibi bikorwa by’ubukangurambaga ahubwo n’abayobozi babo babaga bahari. Mu mikino bakiniwe n’abakinnyi b’ikinamico Umurage, babibukije kuryama mu nzitiramibu ikoranye umuti buri gihe ari bwoburyo buzwi na bose bwo kurwanya Malaria.

Abaturage n'abayobozi babo baba bitabiriye ibikorwa by'ubukangurambaga

Mu bukangurambaga bwa kinyamwuga SIHC ikoresha, bigishije uburyo bushya bwo gukoresha ibikoresho bya Baygon birimo uduti twa baygon bacana tukazamura akotsi katarebera izuba umubu ndetse n’amavuta ya baygon yo gusiga ku mubiri ku buryo ahatagera umwenda hasigwa amavuta bityo umubu ntube wagukoraho.

Abagenerwabikorwa ni abaturage baba bitabiriye gahunda zibateganyirijwe

Mu byakozwe kandi, habayeho umunsi wo kurwanya Malaria no kuyirinda mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Bishenyi. Habayeho ubufanye cyane kuko SFH niyo yazanye ibyo bikoresho by’uburyo bushya bwo kwirinda nokurwanya Malaria bwa Baygon, UMC yatambukije ubutumwa mu ikinamico, SIHCO nayo nk’abakangurambaga bafite ubunararibonye mu kwita ku kuzana impinduka nziza ku mibereho myiza n’iterambere rirambye ry’abaturage yagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa n’itangwa ry’ubutumwa cyane ko intego yabo ari ukurandura burundu Malaria.

SIHCO yiyemeje kuzana impinduka nziza mu mibereho myiza n'iterambere rirambye by'abaturage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND