RFL
Kigali

Shakira n’umugabo we Gerard Piqué bavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/02/2017 9:09
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 5 mu byumweru bigize umwaka, tariki 2 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 33 mu mini igize umwaka, hakaba habura iminsi 332 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1536: Spaniard Pedro de Mendoza yashinze umujyi wa Buenos Aires, ukaba ari umurwa mukuru wa Argentine.

1653: Agace kitwaga New Amsterdam kaje nyuma kwitwa umujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika karashinzwe.

1914: Filime ya mbere ya Charlie Chaplin uzwi na benshi nka Chaliot yakinnyemo yitwa Making a Living yarerekanwe.

1971: Idi Amin Dada, wamenyekanye nk’umunyagitugu wategetse igihugu cya Uganda yahiritse ubutegetsi bwa Milton Obote maze aba perezida w’iki guhugu.

1971: Amasezerano mpuzamahanga y’I Ramsar ku ikoreshwa n’ibungabunga ry’ibishanga yasinywe kuri uyu munsi I Ramsar muri Mazandaran muri Iran.

1990: Mu gihugu cya Afurika y’epfo, mu gihe cy’ivanwaho ry’ivanguraruhu rya Apartheid,   F. W. de Klerk yatangaje ko ishyaka rya ANC ryongeye kwemerwa n’amategeko ndetse ko Nelson Mandela agiye kurekurwa muri gereza yari amazemo imyaka igera kuri 27.

2004: Umukinnyi wa tennis w’umusuwisi Roger Federer yaciye agahigo ko gufata umwanya wa mbere mu bakinnyi b’abagabo bakomeye ku isi, umwanya yamazeho ibyumweru bigera kuri 237 (imyaka ibarirwa hagati y’ine n’itanu).

Abantu bavutse uyu munsi:

1883:Johnston McCulley, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umwanditsi wa filime w’umunyamerika, akaba ariwe waremye indwanyi izwi mu mafilime no mu bitabo nya Zorro nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1958.

1912Millvina Dean, umwongerezakazi wari we muntu muto wari mu bwato bwa Titanic ubwo bwakoraga impanuka, akaba ari nawe muntu wa nyuma witabye Imana mu barokotse impanuka y’ubu bwato nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2009.

1941: Lee Redmond, umunyamerika waciye agahigo ko kugira inzara ndende ku isi nibwo yavutse.

1946: Alpha Oumar Konaré, wabaye perezida wa 3 wa Mali nibwo yavutse.

1967: Laurent Nkunda, wabaye umukuru w’umutwe wa CNDP warwanyaga leta ya Kongo nibwo yavutse.

1977: Shakira, umuririmbyikazi w’umunyakolombiya yabonye izuba.

1979: Shamita Shetty, umukinnyikazi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.

1980: Gucci Mane, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1982: Sergio Castaño Ortega, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1985: Silvestre Varela, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal nibwo yavutse.

1987: Gerard Piqué, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne akaba umugabo w’umuririmbyikazi Shakira nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2008: Katoucha Niane, umwanditsi w’ibitabo w’umunya Guinea yitabye Imana ku myaka 48 y’amavuko.

2014: Philip Seymour Hoffman, umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 47 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibishanga ku isi (World Wetlands Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND