RFL
Kigali

Serena Williams utwite inda y’imvutsi yifotoje yambaye ubusa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/06/2017 17:08
0


Serena Williams utwite inda y’amezi agera kuri 7 yifotoje ifoto yambaye ubusa, iyi ni iyo gushyirwa ku rupapuro rw’ibanze rw’ikinyamakuru Vanity Fair. Iyi foto yayifotowe n’umufotozi w’umuhanga Annie Leibovitz.



Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru Vanity Fair, Serena Williams yatangaje ko yatwaye inda bimutunguye ku buryo yipimye inshuro 6 zose abona kwemera ko ari byo, ngo ndetse yari yarateganyije ko uyu mwaka agomba gutsinda Wimbledon, irushanwa rikuru kurusha ayandi ku isi mu mukino wa Tennis.

Serena Williams yifotoje yambaye ubusa n'inda y'imfura ye yenda kuvuka

Yanatangaje kandi ko umuvandimwe we Venus Williams yari azi iby’uko atwite ubwo bahuriraga mu mukino mu ntangiriro z’umwaka, gusa ngo yaba umutoza we cyangwa abandi bashinzwe gukurikirana inyungu ze ntibari babizi.

Serena Williams kandi yambitswe impeta n'umukunzi we Alexis Ohanian wifuza kumugira umugore

Ku bafana be bari baraketse ko yaba agiye kuva mu mukino wa Tennis kubera kubyara nabo yabijeje ko agihari, nyuma yo kubyara akaba azakomeza gukina nk’uko bisanzwe, yijeje abantu ko mu kwezi kwa mbere 2018 azaba yasubiye gukina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND