RFL
Kigali

Scott Hoying, umwe mu bagize Pentatonix yavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/09/2018 10:09
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka tariki 17 Nzeli, ukaba ari umunsi wa 260 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 105 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1630: Umujyi wa Boston, uherereye muri Leta ya Massachusetts muri Leta zunze ubumwe za Amerika warashinzwe.

1787: Nyuma yo kubona ubwigenge, itegeko nshinga rya mbere rya Leta zunze ubumwe za Amerika ryarasinywe, risinyirwa I Philadelphia.

1908: Impanuka ya mbere y’indege yabayeho mu mateka y’isi, ubwo indege yitwaga Wright Flyer yagurutswaga na Orville Wright atwaye Lt. Thomas Selfridge nk’umugenzi yakoraga impanuka maze Selfridge akayigwamo.

1939Taisto Mäki yaciye agahigo katigeze kagerwaho n’undi muntu uwo ariwe wese ku isi ko kwiruka mu birometero ibihumbi 10 mu gihe kiri munsi y’iminota 30, aho yakoresheje 29:52.6.

1974: Ibihugu bya Bangladesh, Grenada na Guinea-Bissau byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1983:Vanessa Williams yabaye umukobwa wa mbere w’umwirabura utsindiye ikamba rya nyampinga wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

1987: Mu gihe bahabwaga akato, Papa Yohani Paul wa 2 yahobeye umwana w’umuhungu wabanaga n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubwo yari mu ruzinduko I San Francisco muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1991: Ibihugu bya Estonia,  Koreya ya ruguru,  Koreya y’epfo, Latvia, Lithuania, ibirwa bya Marshall na Micronesia byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1991: Porogaramu ya mbere ya mudasobwa yo mu bwoko bwa Linux yashyizwe kuri interineti. Ikaba yari Linux kernel 0.01.

2006: Ikirunga cyari cyarazimye kigahinduka umusozi wa Fourpeaked cyo muri Alaska muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyararutse, kiba ikirunga cya mbere cyongeye kuruka kimaze igihe kirekire cyarazimye mu mateka y’isi, dore ko cyari kimaze imyaka igera ku 10000.

Abantu bavutse uyu munsi:

1677Stephen Hales, umuganga akaba n’umuhanga mu by’ubutabire w’umwongereza, akaba yaravumbuye akuma kazwi nka Forceps gakoreshwa mu gufata ibintu cyane cyane mu buganga, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1761.

1819: Marthinus Wessel Pretorius, wabaye perezida wa mbere wa Afurika y’epfo, akaba ari nawe washinze umujyi wa Pretoria akanawiyitirira nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1901.

1922:Agostinho Neto, wabaye perezida wa mbere wa Angola nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1979.

1968: Tito Vilanova, wahoze ari umukinnyi w’umupira akaza no kuba umutoza ukomoka mu gihugu cya Espagne, nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2014.

1977:Simone Perrotta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1981: Bakari Koné, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Cote D’ivoire nibwo yavutse.

1982: Asa, umuhanzikazi w’umunya-Nigeria nibwo yavutse.

1991: Scott Hoying, umuririmbyi w’umunyamerika akaba umwe mu bagize itsinda rya Pentatonix nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1877: Henry Fox Talbot, umufotozi w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo guhanagura amafoto buzwi nka Calotype yaratabarutse, ku myaka 77 y’amavuko.

1908: Thomas Selfridge, umusirikare wari ku ipeti rya Lieutenant w’umunyamerika, akaba ariwe muntu wa mbere mu mateka y’isi wahitanywe n’impanuka y’indege yitabye Imana, ku myaka 86 y’amavuko.

2013:Eiji Toyoda, umushoramari w’umuyapani akaba yarakomokaga mu muryango washinze uruganda rukora imodoka rwa Toyota akaba yaranarubereye umuyobozi igihe kirekire yaratabarutse, ku myaka 100 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Lambert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND