Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasanze abantu bafite indwara ya Schizophrénia bagaragarwaho no kwiyahura ariko cyane cyane bikaba ku bari hagati y’imyaka 25 na 34 y’amavuko.
Schizophrénia ni indwara yibasira imitekerereze y’umuntu, agacanganyukirwa bikabije ikaba ifata abantu bangana na 0,7 by’abatuye isi, umuntu uyirwaye ngo akenshi arangwa no kugira ibitekerezo byinshi bitari ku murongo, ntabashe kugenzura amarangamutima ye, ndetse ngo ntaba akibasha no kwihanganira utuntu duto tumubayeho.
Aba bahanga bo mu kigo cya Addiction and Mental Health bemeza neza ko 12% by’abarwaye Schizophrénia bashimishwa no kwiyahura bitewe n’uko ari byo babona nk’umuti urambye ku buzima bwabo
Kugira ngo aba bahanga bafate uwo mwanzuro bakoreye ubushakashatsi ku bantu 5650 biyahuye hagati y’umwaka wa 2008 na 2012 maze basanga abantu 663 mu bantu 5650 bari bafite iyi ndwara, ikindi kandi nuko ngo abo bose bapfuye bari bari hagati y’imyaka 25 na 34 bishatse kuvuga ko iyi ndwara ifata cyane abantu b’urubyiruko.
Src: passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO