RFL
Kigali

Save our girls yasaniye inzu Mukakalisa, ufite abana batanu badahuje se

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/11/2015 13:26
2


Kuwa Gatandatu ushize tariki ya 28/11/2015 nibwo umuryango Save Our Girls wateguye umuganda wihariye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Umudugudu wa Ruhondo, aho ku bufatanye n’abaturage bo muri uwo Murenge basaniye inzu Mukakalisa Josephine umubyeyi w'abana batanu badahuje ba se.



Save our girls ni umuryango (foundation) w'urubyiruko rw’abakobwa bagize amahirwe yo kwiga, ubu bakaba bakora imirimo itandukanye, bakaba barihurije hamwe bagamije kwita ku mibereho myiza y'umunyarwandakazi, by’umwihariko bibanda cyane ku kurwanya inda zitateguwe.

Save our girls

Miss Hitayezu Belyse ni umwe mu bakobwa bagize Umuryango Save our girls

Save our girls

Bafatanije n'abaturage, bahaye umuganda Mukakalisa

Uretse gusana inzu muri uyu muganda, Mukakalisa yanagenewe n'ibikoresho byo mu rugo, birimo ibyo kuraramo, ibikoresho by'isuku n'ibindi ndetse nyuma y’umuganda rusange, hanatangwa amahugurwa ku bagore babyaye abana mu buryo budateganijwe.

Save our girls

Umuyobozi wungirije wa Pro-femmes twese hamwe, Mutumwinka Marguerite ni umwe mu bari baje kwifatanya n’umuryango Save our gils muri iki gikorwa, aho yanabashimiye ubushake n’umutima bafite wo guharanira iterambere ry’umugore.

Save our girls

Save our Girls yatangiye hagati muri uyu mwaka bakaba bateganya ibikorwa byinshi, bizibanda cyane cyane kwegera abana babakobwa mu mashuri mato na yisumbuye babakangurira kwirinda inda zitateguwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyishimire nadine8 years ago
    Well done!!
  • Defao8 years ago
    Bakobwa bacu mukomereze aho natwe basaza banyu tubari inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND