RFL
Kigali

Sam Smith na Malcolm X bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2017 10:03
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’139 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 226 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1743: Umushakashatsi Jean-Pierre Christin yakoze igipimo gipima ubushyuhe (thermometre) gikoresha urugero rwa Celcius.

1848: Intambara yari ishyamiranyije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique yararangiye hasinywe amasezerano yiswe aya Guadalupe Hidalgo, aho Mexique yemeye kurekura uduce twa California, Nevada, Utah n’utundi 4 twavuyemo Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika ku madolari miliyoni 15 y’abanyamerika.

1950: Igihugu cya Misiri cyafungiye inzira amato ya Israel yacaga mu muyoboro wa Suez.

Abantu bavutse uyu munsi:

1480: Ferdinand Magellan, umunya-Portugal wa mbere wakoze urugendo rwo kuzenguruka isi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1521.

1910: Nathuram Godse, umuhinde wahitanye Mahatma Gandhi, nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1949.

1914: Max Perutz, umuhanga mu by’ubuzima w’umwongereza ufite inkomoko no muri Autriche, akaba ariwe wavumbuye uturemangingo tw’amaraso twa Hemoglobine, aza no kubihererwa igihembo cyitiriwe Nobel, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2002.

1925: Malcolm X, wamamaye ku isi kubera guharanira uburenganzira bwa muntu akaba yari umuminisitiri muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1965

1928: Colin Chapman, umukanishi akaba n’umushoramari w’umwongereza akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka z’amasiganwa rwa Lotus Cars, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.

1955: James Gosling, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika ufite inkomoko muri Canada akaba ariwe wakoze porogaramu ya mudasobwa ya Java, nibwo yavutse.

1956: Steven Ford, umukinnyi wa filime w’umunyamerika akaba ari n’umuhungu w’uwigeze kuba perezida wa USA, Gerald Ford nibwo yavutse.

1965: Cecilia Bolocco, umunyamideli w’umunya-Chili akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi mu 1987 yabonye iziba.

1979: Diego Forlán, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Uruguay nibwo yavutse.

1979: Andrea Pirlo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1981: Yo Gotti, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Rebecca Hall, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza yabonye izuba.

1992: Sam Smith, umuririmbyi w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1901: Marthinus Wessel Pretorius, wabaye perezida wa mbere wa Afurika y’epfo, akaba ari nawe witiriwe umujyi wa Pretoria yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

1904: Jamsetji Tata, umushoramari w’umuhinde akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka za gisirikare zo mu bwoko bwa Tata, yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1994: Jacqueline Kennedy Onassis, umugore wa perezida wa USA, John F. Kennedy yitabye Imana, ku myaka 65 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND