RFL
Kigali

RwandAir yatangije ingendo zigana i Bruxelles mu Bubiligi

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/07/2017 10:10
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ahagana isaa saa 10:10 ni bwo RwandAir yakoze urugendo rwa mbere rwerekeza i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi.



RwandAir iri kujya mu Bubiligi yifashishije indege igezweho ya Airbus A330, ikaba igiye kujya ikora ingendo eshatu mu cyumweru. Ibi bibaye nyuma y’aho muri Rwanda Day iherutse kubera mu Bubiligi tariki 10 Kamena 2017, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko mu gihe cya vuba RwandAir itangira gukora ingendo zerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi.

Ibi byongeye gushimangirwa na Col Chance Ndagano umuyobozi mukuru w’Agateganyo wa RwandAir, aho mu kwezi kwa Kamena 2017 yatangaje ko muri uku kwezi kwa Nyakanga 2017 RwandAir itangira ingendo zijya mu Bubiligi. Uko aba bayobozi babyijeje abantu, byamaze kugerwaho kuko magingo aya RwandAir yatangiye ingendo zijya mu Bubiligi. 

Kuri ubu RwandAir iri gukora ingendo Kigali-Bruxelles ikagerayo nta handi ihagaze. Mu itangazo RwandAir yashyize hanze kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017, yatangaje ko ikirimo kunoza ibijyanye n’izi ngendo kugira ngo hatangirwe no gukorwa ingendo ziva Bruxelles-Kigali dore ko magingo aya bisaba ko indege ivuye Bruxelles iza i Kigali, ibanza kunyura i Londres mu Bwongereza.

Nyuma yo kuba RwandAir isanzwe ikorera ingendo zerekeza Nairobi, Entebbe, Mumbai, Harare, Lusaka, Douala, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Brazzaville, Londres, Bruxelles n’indi, ahandi iteganya kujya ikorera ingendo harimo i Bamako muri Mali, Conakry muri Guinea, Dakar muri Senegal, Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RwandAir yatangije ingendo zijya mu Bubiligi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND