RFL
Kigali

RWANDA DAY: RwandAir iratangira ingendo zerekeza mu Bubiligi vuba- Louise Mushikiwabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2017 17:27
0


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko mu gihe cya vuba RwandAir igiye gutangira gukora ingendo zerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 mu birori bya Rwanda Day biri kubera mu Bubiligi, ahateraniye imbaga y’abanyarwanda batari bacye n'inshuti z'u Rwanda baturutse mu bihugu binyuranye ku mugabane w’iburayi. Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko RwandAir izatangiza ingendo zerekeza mu Bubiligi mu gihe cya vuba. Ati: “RwandAir iratangira ingendo zerekeza mu Bubiligi vuba.”

Mu kwa gatanu K’uyu mwaka wa 2017 ni bwo RwandaAir yatangirije ingendo za mbere ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza. Muri iyi gahunda RwandAir yasinyanye amasezerano yo guhererekanya abagenzi na kompanyi y’indege ya Brussels Airlines na Turkish Airlines. Aya masezerano akaba azorohereza abakiriya ba RwandAir kugera mu bihugu by’u Burayi bitabagoye. RwandAir kandi yatangaje ko mu minsi iri imbere izatangiza ingendo mu gihugu cy’u Buhinde, na Zimbabwe, aho iteganya kuzajya ikora ingendo zisaga 22.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ni we wavuze ijambo ritangiza ibi birori

Nyakubahwa Paul Kagame mu birori bya Rwanda Day

Mu birori bya Rwanda Day biri kubera mu Bubiligi ibyishimo ni byose bakira Nyakubahwa Paul Kagame

Ni ibirori byitabiriwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND