RFL
Kigali

RWANDA DAY : Perezida KAGAME agiye kongera kuganira n'abanyarwanda mu Bubiligi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2017 12:42
1


Tariki ya 10 Kamena 2017 ni wo munsi Rwanda Day izaberaho, ikazabera mu gihugu cy’u Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles aho yaherukaga kubera mu mwaka wa 2010.



Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu babyifuje. Yakomeje avuga ko Rwanda Day igiye kuba, izitabirwa n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’abatuye mu bindi bihugu nk’u Budage, u Buholandi, u Bufaransa, n’u Bwongereza ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Rwanda Day ni umunsi w’ibyishimo bikomeye ku banyarwanda by’umwihariko ababa hanze y’u Rwanda aho bahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cy'u Rwanda ndetse bakanamenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Rwanda Day imaze kuba umwanya mwiza wo kwagura ishoramari ryaba iry’abanyamahanga baza mu gihugu cyangwa abanyarwanda bajya kuyishora hanze, kuko kuri gahunda igenga uyu munsi abacuruzi bahura bakanaganira. Abitabiriye uwo munsi bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu, bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo.

Rwanda Day iheruka kuba, yabaye tariki 24 Nzeri 2016 ibera i San Francisco muri Leta ya California. Icyo gihe yari yahawe izina rya “Rwanda Cultural Day” hagamijwe kurushaho kwita ku muco Nyarwanda no kuwukundisha abatawuzi. Rwanda Day iheruka yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Agaciro: Umurange wo kwiyubaha”.

Kuva Rwanda Day yahabwa iyo nyito, imaze kubera mu mijyi itandukanye yo ku mugabane w’uburayi n’Amerika. Indi mijyi imaze kuberamo ibirori bya Rwanda Day ni Chicago, Boston, Atlanta na Dallas, Paris, Toronto, London, Amsterdam na San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori bya Rwanda Day bimaze kwitabirwa n’abahanzi nyarwanda batandukanye aho basusurutsa ababa bitabiriye uyu munsi wo gusabana no gutanga ibitekerezo byubaka igihugu. Mu bahanzi nyarwanda bamaze kwitabira Rwanda Day harimo Kitoko, King James, Teta Diana, Intore Masamba, Meddy, Urukerereza, Muyango, Mariya Yohana, Nzayisenga Sophia n’abandi. 

Rwanda Day yitabirwa n'abanyarwanda baba hanze n'inshuti z'u Rwanda

rwanda

kagame

Bishimira cyane guhura na Perezida Kagame

Abatangaga ibitekerezo banabaza ibibazo bari benshi

Abantu bahabwa umwanya bagatanga ibitekerezo ku iterambere ry'u Rwanda

Habaho n'umwanya wo kwidagadura

Tete yashimishije abanyarwanda baba mu mahanga n'ubwo batari basanzwe bamubona cyane

Teta Diana ni umwe mu bahanzi bakunze kwitabira Rwanda Day 

Rwanda Day

Rwanda Day igiye kubera i Bruxelles mu Bubiligi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    komer mutama wacu.tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND