Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya Bosebabireba, arashinja itorero rya ADEPR ubwambuzi n’ubuhemu, akavuga ko mu gihe yari agitangira kuririmba abayeho mu buzima bubi bamwambuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu na mirongo itanu, akaba ateganya no kubajyana mu nkiko.
Nk’uko Theo Bosebabireba yabitangarije Salux Relax dukesha iyi nkuru, aya mafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu y’u Rwanda hagiye gushira imyaka irindwi itorero rya ADEPR riyamwambuye, aya akaba yarayabahaye bamwizeza kuzamukorera amashusho y’indirimbo za Album ye ya mbere ari nayo yatumye amenyekana, ariko ntibabikora ndetse ntibanamusubiza amafaranga yari yarabahaye.
Theo Bosebabireba arashinja ADEPR ubuhemu n'ubwambuzi
Theo Bosebabireba ati: “Imyaka igiye kuba irindwi, nishyuye amafaranga muri ADEPR muri 2008 mu kwezi kwa kabiri ku itariki 15, hanyuma ndayatanga banyemerera kuzankorera Album ya mbere; iriya Bosebabireba. Hanyuma turabyemeranwa, dutangira gukora shooting (Gufata amashusho), twagiye n’i Huye, tujya i Gisenyi, tujya ku Kivu, ku bigaya bya Burera na Ruhondo, nkodesha ama Minibus, njyana ababyinnyi, nkodesha imyenda turagenda barafilima (bafata amashusho) hanyuma bageze hagati barabihindura barambwira ngo amafaranga ni makeya, ngo ntabwo babikora. Ubwo ariko twari twaratangiye, ngerageza kubabaza icyakorwa nyuma yaho numva bihise biba ibintu byinshi, barambwira ngo bazankorera indirimbo eshanu, hanyuma ngo nongereho ibihembo ijana na mirongo itanu kuyo nari nabahaye, ndababwira nti ntayo mfite, icyo gihe nta bushobozi nagiraga nibwo nari ngitangira kuririmba, nari nzi ko mbese mbonye umugisha mu itorero ryanjye cyangwa se abo nita nk’abantu bananyobora mu itorero, ariko byarangiye bibaye nk’umuvumo kuko amafaranga barayatwaye burundu, mbasaba n’ibyo bafilimye ko babimpa maze uwitwa Appolo ukora mu bintu bijyanye n’ama Video arambwira ngo mu mategeko yo gufilima ntibyemewe”.
Uwiringiyimana Theo uzwi nka Bosebabireba akomeza agira ati: “Ubwo banyimye amafaranga yanjye, banyimye n’ibyo banfilimye, hagiye gushira imyaka irindwi, nayobewe icyo gukora, nagerageje kujya kureba abayobozi ba ADEPR bakuru harimo abashinzwe imitungo barambwira ngo ayo mafaranga ntiyagiye mu isanduku ya ADEPR ngo ubwo narihombeye, ariko ikigaragara ni uko facture (inyemezabwishyu) mfite igaragaza ko yagiye muri ADEPR… Ni ibintu bigaragara ko bayanyimira ubushake ni nko kunyambura, ahubwo sinzi ikintu nazakora kandi sinjya numva nayabababarira kuko ni amafaranga yanjye kandi icyo gihe nari mbayeho nabi cyane kuburyo nari nyakeneye, barampemukiye mbese ibintu bankoreye ntibibaho”.
Ku rundi ruhande, uyu Appolo ushyinzwe ibya Studio y’itorero rya ADEPR, we ahakana ibi byose yivuye inyuma ahubwo akerekana ko Theo ariwe ubarimo umwenda, n’ubwo Theo agaragaza inyemezabwishyu uyu mugabo Appolo we ntabikozwa ndetse byumvikana ko n’umubano we na Theo utifashe neza, cyane ko Theo we anavuga ko uyu Appolo agira umutima mubi kandi akaba yaramwirukanaga igihe cyose yabaga agiye kumubaza iby’ayo mafaranga ye.
Iyi ni inyemezabwishyu Theo Bosebabireba yahawe na ADEPR
Appolo ati: “Ibyo ntabyo nzi, twashatse kumukorera Clip kuri Promotion muri 2007 agitangira gukora, ibintu birakorwa, ibyo yasabwaga ntiyabyuzuza, ibintu bishyirwa muri Archives (mu bubiko) birahari. We ahubwo uko yagiye acika intege mu bindi, yakabaye ahubwo yaraje akishyura agahabwa ibye”.
Kuri iyi ngingo, Appolo yabajijwe icyo avuga ko Theo yari kwishyura kandi avuga ko bari bamukoreye amashusho y’indirimbo kuri promotion, maze asubiza agira ati: “Muri Promotion hari ibintu bigomba kwishyurwa, harimo transports (amafaranga y’ingendo), niba umuntu agiye gukorera za Gisenyi, Ruhengeri,… ukorerwa promotion hari ibintu byibuze agomba kwishyura, ntabwo ari ijana ku ijana ariko ubundi hari harimo promotion. Ibyo bintu nabivuganye na Gilles Bagaramba, rero nyuma aza kugenda ashwana n’abo bakoranaga, acika intege mbona asa n’aho yabivuyemo. Ariko ibintu bye birahari, ama cassettes arahari”
Uyu mugabo Appolo avuga ko nta mafaranga ya Theo yigeze yakira, ndetse ko niba afite inyemezabwishyu ubwo yaba ari impimbano, akanashimangira ko Theo atigeze yongera kubonana nawe kuko ngo baherukana mu mwaka wa 2007, ibindi amuziho nyuma yaho bikaba ari inkuru yagiye yumva ngo Theo yasambanye, ngo yatewe amabuye n’ibindi.
Ibi ariko Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Bosebabireba ntabikozwa, kuko ubu icyo ashyize imbere ari ukugana inkiko agashaka uko yabona amafaranga ye yambuwe mu gihe yari mu buzima bumukomereye atarabona amikoro. Theo ati: “Mbona batazayampa kereka ninitabaza inzego za Leta cyangwa abantu bashinzwe kurenganura abantu tukabisubiramo, bashobora kuzayampa ku itegeko wenda ry’ababarusha ububasha kuko njyewe ntabwo mbarusha ububasha. Bisa n’ibigiye kuzakurura n’itiku, ubona bishaka kuzazana n’urwangano kuburyo basigaye banambona nabi kandi ari amafaranga yanjye nishyuye, mfite facture, ibintu byabaye ku manywa. Urebye ubundi amafaranga bampombeje, mfite igihombo kirenga nka miliyoni ebyiri banteye, ariko ntabwo nabyihoreye ndimo ndateganya ko nibaguma kuyanyima nzajya mu nzego za Leta kuko ubwumvikane bwaranze, urumva nageze ku rwego rw’igihugu muri ADEPR barambwira ngo narihombeye ngo ntabwo yagiye mu isanduka kandi mfite facture”.
Theo arateganya kugana inkiko zikaba ari zo zimurenganura
Uretse ibi by’amafaranga, Uwiringiyimana Theo no mu minsi ishize yatangarije Inyarwanda.com ko hari andi makimbirane afitanye na bamwe mu bayobozi ba ADEPR, abo bakaba ari abayobozi b’amwe mu matorero ya ADEPR bagiye bavuga ko batamushaka mu matorero bayobora kuko ngo yavugwagaho ibintu bibi ndetse bakananga ko yajya kwitabira ibitaramo yabaga yatumiwemo muri ayo matorero, ibi akumva bidakwiye kuko ibyo yavugwaga bibi bitari ukuri bityo umushumba adakwiye gutererana intama ahubwo akwiye kuziba hafi mu gihe cy’ibyago.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO